NJYANAMA Y’AKARERE NA KAMINUZA YA KIBUNGO MU CYEREKEZO CY’UBUFATANYE MU BUHINZI.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/11/2017, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye mu nama yayo isanzwe.
Mu mirimo iyi nama yakoze harimo  kwakira indahiro z’abajyanama bashya no kuganira ku bufatanye bw'Akarere ka Ngoma na Kaminuza ya Kibungo(UNIK). Abo bajyanama bashya ni Bwana MBARANGA Eudence Gervas wasimbuye Bwana HATEGEKIMANA Fred, mu Murenge wa Murama na Madame UWIMANA Florence wasimbuye Madame MWIZA Nadege muri biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko. Abasimbuwe bakaba baragiye mu yindi mirimo itabemerera gukomeza kuba Abajyanama b’Akarere ka Ngoma.
Abari muri iyi nama bagejeweho n’Umuyobozi wa UNIK , Prof. Egide KARURANGA, uruhare iyi Kaminuza iteganya mu iterambere ry’Akarere.
Umushakashatsi Prof. Egide KARURANGA, ubusanzwe  agaragaza ko ubuhinzi bugomba kuvugururwa hashingiwe ku mibare , ibyo yita “Precision agriculture”, kuko we abona abahinzi basa naho biyima  bakanatakaza ibitari ngombwa.  Kuko aho bakagombye gushyira ibihingwa byinshi, byatanga umusaruro mwinshi,  ntabyo bashyiraho ahubwo kuri uko guhinga bike hakiyongeraho no gutakaza ibishyirwa muri ubwo buhinzi  nk’ifumbire nyinshi kuri ibyo bihingwa bike. Yagize ati” Université icyo tugiye gukora twebwe, igiye gufasha abaturage kubegera kurushaho kugira ngo badakomeza kwiyima no kwaya” . Uyu mushakashatsi akomeza agira ati ”Ibigezweho ni uguhinga usubira hejuru, ni kimwe mu bikemura ubutaka butoya”, bityo hagahingwa ibintu bisubira hejuru nk’ibishyimbo bishingirirwa, inyanya zijya hejuru, ndetse no mu korora n'amazu y’inkoko, akaba agerekeranye.
Ubu buhinzi bushingiye ku mibare, Precision agriculture, bukaba bwatuma Akarere ka Ngoma kagera vuba ku cyerekezo kihaye, ubwo hemezwaga Gahunda y'Akarere y’imbaturabukungu y'imyaka irindwi(Local Economic Development Strategy: LEDS), ifite intego nyamukuru ya guhindura Akarere ka Ngoma izingiro ry’ishoramari mu buhinzi muri Afurika y’iburasirazuba.
Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard avugako hagiye kunozwa imikoranire ya Kaminuza ya Kibungo(UNIK) n’Akarere ka Ngoma, hagasinywa n'amasezerano, azabyara ubufatanye buzafasha abaturage bagatozwa ibintu byinshi harimo gukoresha neza ubutaka butoya n'amazi y'imvura bafashe ku bisenge by'inzu zabo. Kaminuza kandi izaba nk'umuhwituzi w'abahinzi mu kumenya kubahiriza ibihe by'ihinga. Yagize ati “Twasanze Kaminuza ifite ubuhinzi mu byo yigisha; tugomba kureba uburyo Akarere kayifasha kubona aho ikorera”demonstrations”, iryo koranabuhanga mu buhinzi, bo bavuga ko bashaka gukora kandi natwe twifuza ko ryakora mu karere kacu. Hakaba hanabaho no kubahuza na za koperative z’ubuhinzi. Turebe ese ni gute izo gahunda za Kaminuza zo gufasha kuvugurura ubuhinzi tuzihuza na ya makoperative yacu y’ubuhinzi? Nk’ ubu, niba mu Gihugu tuvuga ngo hari hamaze iminsi hagaragara ibibazo by’imbuto, gutubura, imbuto z’ubuhinzi, zikagurwa hanze; kuki tutabikora, dukoranye  na Kaminuza yacu, tukabikorera mu mirima ya za koperative zacu?”
Iyi nama y’Inama Njyanama ikaba yanafashe imyanzuro inyuranye ku bibazo yagejejweho n’abaturage.


SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.


Back