NOSC Ltd yatashye ibikorwaremezo byitezweho guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori na soya.

Koperative y'abahinzi b'ibigori yatashye imashini yumisha imyaka yatanzwe kubufatanya na Agri Terra rwanda

Sosiyete y’Ishomari ry’Amakoperative ahinga ibigori na soya mu Karere ka Ngoma, Ngoma Out Grower Service Ltd (NOSC Ltd), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ndetse n’umufatanyabikorwa AGRI-TERRA, yatashye ku mugaragaro ibikorwaremezo bigamije gufata neza umusaruro w’ubuhinzi no kuwongerera agaciro.

Ibi bikorwaremezo birimo imashini yumisha imyaka ndetse n’aho bakorera ifumbire, bikaba byitezweho gufasha abahinzi kugabanya igihombo gituruka ku kwangirika kw’imyaka, kongera umusaruro ubona isoko rinoze no kuzamura inyungu z’abahinzi bibumbiye mu makoperative.

Igikorwa cyo gutaha ibi bikorwaremezo cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere, Madamu MUSABWASONI Sandra, abagize inzego z’umutekano, n’abandi bayobozi batandukanye, abahagarariye amakoperative ahinga ibigori na soya, abafatanyabikorwa barimo AGRI-TERRA, ndetse n’abahinzi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yashimye uruhare rwa NOSC Ltd n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhinzi, aagaragaza ko ibi bikorwaremezo bije bikemura bimwe mu bibazo byari bihangayikishije abahinzi, cyane cyane ibijyanye no gufata neza umusaruro nyuma yo gusarura.

Yagize ati: “Ibi bikorwaremezo ni igisubizo gifatika ku bibazo by’abahinzi bacu. Bizabafasha gufata neza umusaruro wabo, kongera agaciro ku bihingwa byabo no kubona isoko rinoze. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buzakomeza gushyigikira imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi burambye no kuzamura imibereho y’abaturage,”

 

Abafatanyabikorwa, barimo AGRI-TERRA, bagarutse ku kamaro k’ubu bufatanye mu kongerera abahinzi ubumenyi, ibikorwaremezo n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’isoko n’imihindagurikire y’ikirere, basaba abahinzi gukoresha neza ibi bikorwaremezo bahawe no gukomeza gukorera hamwe mu makoperative.

 

Back