Nyiransabimana yifashisha ibigazi akabibyazamo amavuta yo guteka.

Mu murenge wa Karembo hari umuturage witwa NYIRANSABIMANA Agnes uvuga ko nyuma kubona ko amamesa ahagije mu Rwanda bikiri ikibazo yigiriye inama yo gutangira yabyaza amahirwe igiti cyitwa ikigazi akagirakuramo amavuta yo kurya y’amamesa, amavuta yo kwisiga ndetse n’isabune zikoreshwa mu gufura imyenda.  

NYIRANSABIMANA Agnes ukorera ubuhinzi bw’ibigazi mu Murenge wa Karembo na Mugesera, avuga ko ibi biti byatangiye kumuha amafaranga kuko imbuto zabyo azibyazamo umusaruro ushimishije ndetse akanatanga akazi kubamufasha mu bikorwa bye byo kuzitunganya.

Ati “Urabona ko dukoresha intoki bikaba ari imbogamizi tugihura nazo ariko turateganya gukora uruganda ruciriritse rwadutunganyiriza uyu musaruro mu buryo bugezweho. Ubu buhinzi buradufasha cyane kuko amavuta dutunganya arakuzwe ku isoko.”

Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie avuga ko ibi biti bisanzwe bihingwa muri aka Karere bitangiye guteza imbere ababihinga.

Yagize ati “Ni igihingwa twaje kubona ko cyateza imbere abaturage kandi tubona kugihinga muri za metero zegereye ibiyaga ntacyo byakangiriza ahubwo byakirinda. Turashishikariza abaturage gukomeza kwagura ubuso bihingwaho dore ko bivamo imari ibinjiriza amafaranga kandi tukaba tumaze kubona ko imbuto zera ku bigazi zikorwamo amamesa akundwa n’abatari bake.”

Uretse mu Murenge wa Karembo na Mugesera, igihingwa cy’ibigazi ugisanga mu mirenge ya Rukumberi na Sake aho buri rugo usanga rufite amamesa akorwa mu bigazi baba barahinze mu mirima yabo dore ko bivangwa n’imyaka kuko bibungabunga ibidukikije.

 

Back