Nyuma y’imyaka 2 mu karere ka Ngoma bongeye gukora imirikabikorwa

Uyu munsi taliki ya 27 Kamena 2022 nibwo mu karere ka Ngoma hatangiye imurikabikorwa rizamara iminsi 3 ni mugihe ryari rimaze imyaka 2 ritaba kubera impamvu zo kwirinda COVID19. Ubusanzwe iri murikabikorwa ritegurwa n'ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bako bagize JADF rikakamara iminsi 3.

Kuri iyi nshuro, ririkubera mu murenge wa Kibungo, ku kibuga cya Paruwasi Katederale ya Kibungo aho abaturage bagaragarizwa ibikorerwa mu karere n'ibibakorerwa.

Abaturage bitabiriye imurikabikorwa bahabwa serivisi za Leta zitandukanye harimo iz'irangamimerere, iz’ubutaka no kugirwa inama mu bijyanye namategeko.

Iri murikabikorwa (Open Day) ryafunguwe n'Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe n'abagize inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Ngoma.

Mu ijambo rye, Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye cyane abafatanyabikorwa ku bufatanye n'ubwitange bakomeza kugaragariza akarere ka Ngoma, abizeza ku borohereza mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage b’Akarere ka Ngoma. Yasabye abaturage kwitabira kumenya ibibakorerwa ndetse no guhaha ubwenge ku dushya twagaragaye muri iri murikabikorwa cyane cyane mu bijyanye no kwita ku mikurire y’umwana.

Bwana MURAYIRE Protais umuyobozi w;Ihuriro JADF-Ngomayashimye imikoranire y'ubuyobozi bw'akarere n'abafatanyabikorwa asezeranya ko bazakomeza gukora uko bashoboye bahindura imibereho y'abagenerwabikorwa.

 

Back