Nyuma yo kunyagira Amagaju FC Ikipe ya Etoile de l'Est FC yerekeje mu cyiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri byari ibyishimo mu mujyi wa Kibungo ubwo ikipe y'umupira w'amaguru y'Akarere ka Ngoma Etoile de l'Est FC yatsindiraga itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo gutsinda Amagaju kuri Penaliti.

Etoile de l’Est FC yari yakiriye Amagaju FC muri championat y'icyiciro cya 2. Ni umukino wari kamarampaka kuko wagombaga kwerekana  ikipe yerekeza mu cyiciro cya mbere.

Amakipe yombi yarangije iminota 90 anganya ibitego Etoile de l'Est FC 1-1 Amagaju FC kuri Aggregate y’ibitego 2-2.

Nyuma y’uko aya makipe yombi anganyije ibitego hitabajwe penaliti aho byarangiye Etoile de l'Est FC 6-5 Amagaju FC bityo ikipe ya Etoile de l'Est FC iba ikatishije itike yo kujya mu cyiciro cya mbere ityo, ikaba itegereje gukina na Gicumbi FC zihatanira igikombe.

Abakinnyi ku mpande zombi bari bafite ishyaka ryinshi baharanira ko amakipe yabo yerekeza mu cyiciro cya mbere.

Abaturage twaganiriye bagaragaje ko iyi nstinze ya Etoile de l’Est ari ikintu bari bakeneye cyane dore ko ikipe ifite ibyangombwa byose bituma ikina mu cyiciro cya mbere harimo Stade Ngoma iri kurwego mpuzamahanga yatanzwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME.

Bwana KABASHA Eric yagize ati: “Turishimwe cyane kuko ndashima Imana kuko ikipe yacu izamutse ubundi nari narafashe umwanzuro ko nzashaka umugore aruko ikipe izamutse ubu ibintu byanjye byose bigeye gutera imbere”

Naho Mugabo Elias usanzwe akora umwuga wo gutwara moto ati; “Ni ibyishimo kuba dufite stade nziza nkiyi ureba tukaba tugiye mu cyiciro cya mbere ni ibyagaciro, iyi kipe izadufasha gutera imbere mu kazi kacu kuko izatuzanira amakipe y’ibihangange hano ndetse tubone amafaranga kuko uyu mujyi ugiye kuba nyabagendwa cyane cyane nk’igihe tuzaba twakiriye Rayon Sport cyangwa APR FC urumva ko tuzajya twinjiza mafaranga”

Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque (wa kabiri uturutse ibumoso) umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukngu yitabiriye umukino wa Etoile de l'Est n'Amagaju FC

Bwana MAPAMBANO N.Cyriaque umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye buri wese uruhare yagize mu gutera ingabo mu bitugu ikipe ya Etoile de l’est yizeza abaturage b’Akarere ka Ngoma ko ikipe izakomeza kwitabwaho kugeza ibaye ikipe ifite igitinyiro mu cyiciro igiye gukina yagize ati: “Ndashimira ikipe y’Akarere kuba itaratezutse mu rugamba rukomeye twafatanije, abaturage bacu tubahaye ibyishimo bari badutegerejeho kuko dufite stade nziza twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME tunashimira cyane kuko yaduhaye iki gikorwaremezo. Turashaka kdi gushira imbaraga mu ban aba hano iwacu Ngoma nabo bakazamuka kuko dufite ikipe izabibafashamo”

Bwana KANAYOGE Alex Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma (yicaye hagati) ari kumwe na MUMUHIZI Vedaste umuyobozi wa Etoile de l'Est (wa mbere uhereye i buryo) bitabiriye umukino wahuje Etoile de l'Est n'Amagaju FC

Uyu mukino kdi witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MAPAMBANO N Cyriaque ari kumwe na Bwana KANAYOGE Alex Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma ndetse na Bwana MUHIZI Vedaste umuyobozi wa Etoile de l'Est. Kuruhande rw'Amagaju FC uyu mukino wakurikiranywe kdi na BUSABIZWA Parfait UmunyamabangaNshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo wari kumwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Bwana UWAMAHORO Bonaventure.

Abayobozi bo mu ntara y'Amajyepfo barimo UmunyamabangaNshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo Bwana BUSABIZWA Parfait na UWAMAHORO Bonaventure umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe bitabiriye umukino wahujye Etoile de'Est FC n'Amagaju FC.

Abakunzi b'Amagaju FC bari babukereye baherekeza ikipe yabo nubwo ikipe ya Etoile de l'Est FC itaboroheye

Back