Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya 2 ikipe ya Etoile de l’Est igarutse mu cyiciro cya 1.
Ikipe y’Akarere ka Ngoma Etoile de l’Est yagarutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda Primus National League 2023-2024 nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 cy’umupira w’amagaru mu Rwanda.
Kuri uyu wagatandatu ku isaha ya saa 15hoo nibwo iyi kipe yacakiranye n’amagaju mu karere ka Nyamagabe kuri stade I Nyagisenyi mu mukino wari ishiraniro kuko wagombaga kugena uzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse n’utwara igikombe. Umukino warangiye Etoile de l’Est itsinzwe igitego 1-0 ariko kubera umubare w’ibitego yari izigamye byatumye ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya 2 mu mupira w'amaguru mu bagabo..
Mu cyiciro cya 2 amakipe ane niyo yahataniraga kuvamo abiri azamuka mu cyiciro cya mbere ariyo mpamvu Etoile de l’Est n’Amagaju FC naho Gicumbi Fc na Vision Fc zisigara ku rugo dore ko uyu mwaka w’imikino utazihiriye.
Ikipe ya Etoile de l’Est yaherukaga mu cyiciro cya mbere mwaka ushize w’imikino mu gihe Amagaju FC yari amaze imyaka ine amanutse mu cyiciro cya 2.
Etoile de l’Est yazamutse inganya amanota 10 n’Amagaju yaramaze kuyitsinda ariko Etoile ikomeza ku mwanya wa mbere bitewe nuko yari zigamye ibitego byinshi kurusha Amagaju FC.