Paruwasi Gatulika ya Zaza yizihije imyaka 122 imaze ishinzwe
Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022, Umuyobozi w'Akarereka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 122 Paruwasi Gatolika ya Zaza imaze ishinzwe. Ibirori bikaba byabanjirijwe no gutaha inyubako za Paruwasi ndetse n'igitambo cy'Ukarisitiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA Arikepisikopi wa Kigali akaba n'Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo.
Paruwasi ya Zaza yashinzwe mu mwaka w'Igihumbi kimwe magana cyenda 1900 ishingwa n'abapadiri b'abamisiyoneri nyuma gato ya Paruwasi ya Save yo mu ntara y'Amajyepfo. Abakiristu bo muri iyi paruwasi bavuga ko yajye ari igisubizo kuko yabazaniye ibyiza byinshi mu gice iherereyemo harimo ubuvuzi ndetse n'uburezi dore ko Paruwasi ya Zaza ifatwa nk'igicumbi cy'uburezi urebye amashuri ahabarizwa ariyo Lycee de Zaza, TTC Zaza, Petit Seminaire St Kizito, G.S Zaza n'andi mashuri.

Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 122 iyi Paruwasi imaze ishinzwe
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira muri gahunda za Leta zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho zirimo Uburezi,Ubuzima,ibikorwaremezo,....asoza abizeza ubufatanye no gukora ubuvugizi ku byifuzo byatanzwe n'abaturage.
Yagize ati: "Nk'inzego za Leta rero turasaba abakirisitu bateraniye hano muhagarariye Nyiricubahiro cardinal gukomeza kurwanya igwingira rituruka ku mirire mibi, gushishikariza abana kudata amashuri no kwitabira izinda gahunda za Leta zirimo EjoHeza, Mituweli kuko muri Kiliziya Gatolika tuzi neza ko Roho Nzima itura mu mubiri muzima"
Mu butumwa yagejeje kubitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 122 Paruwasi ya Zaza imaze ishinzwe Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasabye Abakirisitu guharanira kugira ingo zibanye neza bakabera urugero rwiza abakiri bato, asoza ashimangira ko uyu mwaka Kiliziya Gatolika ishyize imbere uburezi n'uburere bwiza mu rubyiruko hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti" urubyiruko rushoboye kandi rushobotse"
Abakirisitu basengera muri Paruwasi ya Zaza ni abatuye mu mirenge ya Zaza, Karembo na Mugesera ikaba kandi ifite umwihariko wo kuba yaragize umupadiri wa mbere mu Rwanda ariwe Bartazar GAFUKU ndeste na Musenyeri wa mbere Mgr. Aloys BIGIRUMWAMI.

Abakirisitu ndetse n'abihaye Imana batandukanye bari babukereye mu kwizihiza isabuku y'imyaka 122 Pariwasi ya Zaza imaze ishinzwe yanahujwe no kwizihiza umunsi mukuru w'abatagatifu bose.

Abakirisitu batandukanye bishimiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 122 Paruwasi yabo imaze ishinzwe.

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie (yambaye ikanzu itukura) yitabiriye igitambo cya Misa ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 122 ishize Paruwasi ya Zaza ishinzwe.