PEREZIDA WA SENA YASUYE AKARERE KA NGOMA
“Ubu Intumwa za rubanda, intumwa zanyu, twafashe gahunda yo kumanuka gutanga raporo, kuko intumwa za rubanda zifite inshingano yo gutanga raporo ku baturage bazitumye, kuko abaturage nimwe ba nyiri ubutegetsi.”
Ayo ni amwe mu magambo Perezida wa Sena Nyakubahwa Bernard MAKUZA, yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Rurenge, Akarere ka NGOMA, kuri uyu wa mbere tariki ya 14/12/2015, mu rugendo yakoze muri gahunda yo kuganira n’abaturage ku Itegeko Nshinga rivuguruye rizakorerwa Referandumu tariki ya 18/12/2015.
Nyakubahwa Bernard MAKUZA, aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame UWAMARIYA Odette n’inzego zishinzwe umutekano, yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise.
Mu magambo arambuye, Nyakubahwa Bernard MAKUZA yasobanuye uko urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rwatangiye rutangijwe n’abaturage, bifuje ko Itegekonshinga ryavugururwa kugira ngo rivanwemo ingingo zizitira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, kongera kwiyamamariza kuyobora Igihugu. Yagaragaje ko aho bigeze akazi abaturage bahaye Inteko Ishinga Amategeko, yakarangije, ko urugendo rubagarukiye kugira ngo barusoze.
Yagize ati ““Ubu Intumwa za rubanda, intumwa zanyu, twafashe gahunda yo kumanuka gutanga raporo, kuko intumwa za rubanda zifite inshingano yo gutanga raporo ku baturage bazitumye, kuko abaturage nimwe ba nyiri ubutegetsi. Akazi mwaduhaye twarakarangije, aho urugendo rugeze, rugeze muri mwebwe. Mwatanze ibitekerezo, birabagarukiye ngo mubyemeze. Bavandimwe, aho tugeze umurimo usigaye ni uwanyu. Uko mwadutumye mutwizeye, natwe turabizeye, ngo mutore iri Tegeko Nshinga”.
Nyakuhabwa Bernard MAKUZA yasobanuye uko ingingo y’ 101 yavuguruwe. Ingingo y’ 101 ikaba yarahamije ihame rya manda zifunze(manda zidashobora kurenga ebyiri), ariko iva ku myaka irindwi(7), ijya ku myaka itanu(5). Iyo ngingo y’101 ikaba yuzuzwa n’ingingo 172, ishyiraho ihame ry’uko ibivugwa mu ngingo y’101, bizatangira gukurikizwa nyuma y’imyaka irindwi ibarwa guhera 2017, kugira ngo gahunda z’iterambere Igihugu cyihaye zibanze zigire umusingi ukomeye mbere yo gutangira manda y’imyaka itanu(5). Uretse iyo ngingo irebana na manda ya Perezida wa Repubulika, n’izindi manda z’abantu batorwa cyangwa bagengwa na manda, nazo zaravuguruwe zikaba imyaka itanu, Itegekonshinga ryaravuguruwe no mu zindi ngingo nyinshi ndetse hagira n’izikurwamo kuko zitagihuje n’igihe cyangwa zikagenda zihuzwa n’izindi ku buryo ryasigaranye ingingo 177 ku 203 ryari risanganywe. Itegeko Nshinga rivuguruye rya 2015 kandi ryahawe ishakiro, ingingo zihabwa inyito, hanonosorwa n’imyandikire yaryo mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, zikoreshwa mu Gihugu cyacu.
Abaturage ba Rurenge, baravuga ko bashimishijwe no kuba intumwa zabo zo mu Nteko Ishinga Amategeko zarakoze neza kandi vuba icyo bazitumye ubwo basabaga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivugururwa. Mu byishimo byinshi batangaje ko bishimiye iryo vugurura kuko babona ryarabahaye icy’ingenzi bifuzaga aricyo kureka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME agakomeza kuyobora u Rwanda yitangira, akaruteza imbere. Bimeyeje kuzaritora neza.
By SIBOMANA Jean Bosco