RBC ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma bagiye gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya indwara za kanseri zihitana ubuzima bw’abagore benshi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma bagiye gutangiza ubukangurambaga bugamije gupima no gukangurira abaturage kwirinda kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere.
Uyu munsi habaye inama yateguraga ubu bukangurambaga, yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose. Iyo nama yitabiriwe n’abashinzwe ubuzima ku rwego rw’Akarere, ku bitaro bya Kibungo, ndetse n’abayobozi b’ibigo nderabuzima byose biherereye muri Ngoma.
Mu butumwa bwe, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yashimangiye akamaro ko kwitabira ubu bukangurambaga, agaragaza ko ari amahirwe ku bagore yo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze no kwirinda ingaruka zikomeye za kanseri. Yagize ati: “Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ni indwara zihitana ubuzima bwa benshi ariko iyo zisuzumwe hakiri kare bashobora no kuzivuza zigakira. Dushyize hamwe nk’abayobozi n’abajyanama b’ubuzima, tugakangurira abaturage kwitabira kwisuzumisha, tuzaba dutanze umusanzu wo kubungabunga ubuzima bw’abaturage bacu.”
Yasabye abayobozi b’ibigo nderabuzima kongera imbaraga mu bukangurambaga no kwegera abaturage bose, cyane cyane abagore bo mu cyaro, kugira ngo hatagira uzasigara atisuzumishije izi kanseri zombie.
Ubu bukangurambaga buzatangira kuwa 08/09/2025 kugeza kuwa 08/10/2025 aho abagore bazajya basuzumwa kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ku buntu bikorewe ku bigo nderabuzima byose byo mu Karere ka Ngoma ndetse no ku bitaro bya Kibungo.