Remera: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho by’umwihariko ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, ari kumwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu MUKAYIRANGA Gloriose, bakiriye itsinda ry’abanyamakuru riri mu Karere ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho cyane cyane ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa.
Ubu bukangurambaga bugamije kongera ubumenyi bw’abaturage ku ndwara zititaweho (Neglected Tropical Diseases – NTDs), by’umwihariko ibisazi, indwara yandura binyuze mu kurumwa n’imbwa irwaye, ishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu igihe idakumiriwe cyangwa ngo ivurwe hakiri kare.
By’umwihariko, iki gikorwa cyatangiriye ku Ishuri rya Gasetsa Technical Secondary School (Gasetsa TSS) mu Murenge wa Remera, aho abanyeshuri n’abarezi bahawe ibiganiro byimbitse bisobanura uko ibisazi byandura, ibimenyetso byabyo, n’ingamba zo kwirinda iyi ndwara. Abanyeshuri basabwe kwirinda gukinisha imbwa, kudasatira imbwa zigaragaza imyitwarire idasanzwe no kwihutira gutanga amakuru igihe habonetse imbwa irumye umuntu.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirijeu ushinzwe iterambere ry’ubukungu MAPAMBANO N.Cyriaque yashimangiye ko ubukangurambaga nk’ubu ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane abana n’urubyiruko, asaba buri wese gukomeza gufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukingiza imbwa no kwihutira kwivuza igihe hari urumwe nayo.
Mu rwego rwo gukumira ibisazi bikomoka ku kurumwa n’imbwa ubu mu Karere ka Ngoma hakomeje igikorwa cyo kubarura imbwa kugirango zikomeze gukingirwa ndeste no kwigisha ba nyirazo ko zigomba guhora zifungiranye mu ngo zabo igihe imbwa igiye hanze y’urugo ikaba iri kumwe na nyirayo.