Remera: Ibigo by’amashuri byibutse abari abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kwibuka no guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera ukundi, ibigo by’amashuri biherereye mu Murenge wa Remera byifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside, cyabereye muri uyu Murenge wahoze ari Komini Kigarama.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku kimenyetso cyanditseho amzina y’abatutsi bari bahungiye ku cyahoze ari komini Kigarama nyuma yo kunamira inzirakarengane hakomeje urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwatangiriye ku biro by’umurenge wa Remera rusorezwa kuri E.P Remera ahabereye igikorwa cyo kwibuka.
Mu butumwa bwe, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, Meya w’Akarere ka Ngoma, yasabye abanyeshuri n’abarezi gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Yagize ati:
“Kwibuka ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, tukibuka amateka mabi yaranze igihugu cyacu twiyemeza ko ayo mabi atazasubira ukundi. Buri mwana wiga, buri murezi, arasabwa kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutekanye kandi rufite icyerekezo.”
Yagarutse ku ruhare rw’abarezi mu kwigisha amateka y’igihugu mu buryo burimo ukuri, agasaba ko amasomo y’amateka, indangagaciro na Ndi Umunyarwanda byakomeza kwigishwa abana mu rwego rwo gutegura abato bazira amacakubiri n’ivangura ryaranze abahoze ari abanyabwenge kuko aribo bateguye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kwibuka abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa gikomeye mu rugendo rwo gukomeza kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’indangagaciro nyarwanda. Umurenge wa Remera, uherereye mu Karere ka Ngoma, wiyemeje gukomeza gufata iya mbere mu bikorwa byo kubungabunga amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda mu kuri no mu bwubahane.

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abanyeshuri n'abarezi kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.





