Rukira: Abahinzi b’urutoki bo muri Koperative Ubumwe mu Murenge wa Rukira bishimira ko rumaez kubateza imbere

Abaturage bahinga urutoki bibumbiye muri Koperative Ubumwe yo mu Murenge wa Rukira, barishimira ko ubuhinzi bw’urutoki bwabateje imbere, bukabafasha kwiyubaka no guteza imbere imiryango yabo. Ibi babigarutseho ubwo basurwaga n’itsinda ry’Abagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, ryari ryaje kureba aho ibikorwa by’iterambere rishingiye ku buhinzi bigeze mu rwego rwo guteza imbere abakora ubuhinzi hagamijwe kugera ku bukire.

Iri tsinda ry’inararibonye ryari riyobowe na Hon. Kabandana Marc, rikaba ryari riherekejwe na Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Basuye ubuso bungana na hegitari 25 buhinzweho urutoki, aho bagiranye ibiganiro n’abahinzi kuri ibyo bikorwa n’uko bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Mukantabana Donatha, umwe mu bagore bahinga urutoki muri iyo koperative, yagize ati:

“Ubuhinzi bw’urutoki bwahinduye ubuzima bwanjye. Mbasha kubona amafaranga y’ishuri y’abana, kwivuza no kugura ibindi nkenerwa mu rugo. Ndashimira Leta y’u Rwanda idushyigikira, by’umwihariko kuba inararibonye zije kutuganiriza, biradutera ishema natwe kubagezeho ibyifuzo byacu.”

Habarurema Jean Damascène, yavuze ko urutoki rwabaye igisubizo ku kibazo cy’ubukene cyari kibugarije:

“Ubuhinzi bw’urutoki bumaze kungeza kuri byinshi, ubu mfite inzu nziza ifite nka miliyoni 25 ndetse n’imodoka ngendamo byose ndabikesha urutoki.”

Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimye yashimiye abahinzi b’urutoki abasaba gukomeza ku rwitaho kugirango barusheho gutera imbere

“Turashimira aba bahinzi bafite umurava n’ubwitange. Leta ibinyujije mu nzego zayo yiteguye gukomeza kubaba hafi, haba mu bujyanama, mu buhinzi bugezweho, ndetse no mu gushakira amasoko umusaruro”.

Mu Karere ka Ngoma ubuso buhingwaho urutoki ni hegitari ibihumbi makumyabiri n’umunani.

Back