Rukumberi: Imibiri 14 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro
Kuri iki cyumweru Ku rwibutso rwa rukumberi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gushyingura imibiri 14 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 iherutse kuboneka.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ababayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta MAdamu IRERE Claudette, Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Hon.UWINEZA Beline, abayobozi mu nezgo zitandukanye, abanyamadani n’amatorero, abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Rukumberi hamwe n’abaturage benshi baturutse hirya no hino mu gihugu.
Mu buhamya bwatanzwe, bamwe mu barokotse bavuze uburyo Rukumberi yari imwe mu duce twaranzwe n’ubugome bukabije, aho Abatutsi benshi biciwe urw'agashinyaguro bigizwemo uruhare n’abari abayobozi.
MUKABARANGA Anne yagarutse ku nzira y'umusaraba abatutsi b'i Rukumberi yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ubwo bicwaga badafite aho bahungira kuko uyu Murenge ukikijwe n'amazi, mu minsi ya mbere Abatutsi bagerageje kwirwanaho ariko interahamwe n'abasirikari zibarabanesha yagize ati: “abatutsi ba hano I Rukumberi bishwe nabi kuko tutari dufite aho guhungira uretse kwihisha mu masaka, urufonzo nahando mu nkegero zigishanga,Interahamwe zikaduhiga zikoresheje imbwa ariko turashimira inkotanyi zaturokoye zikongera kudusubiza ubuzima”.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Nathalie Niyonagira yagarutse ku kamaro ko kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside, ati:
"Kwibuka ni igikorwa cy’ingirakamaro kidufasha gukomeza urugendo rwo kwiyubaka nk’igihugu. Uru ni urwibutso rukomeye ko dufite inshingano zo kurinda amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kubaka u Rwanda rwiza twifuza ruzira amacakubiri kuko yatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994."
Yasabye kandi abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, anashima abatanze amakuru yatumye iyi mibiri iboneka igashyingurwa mu cyubahiro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu IRERE Claudette, akaba n’imboni y’Akarere muri Guverinoma yakomeje abarokotse b’i Rukumberi n’abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi.
Yashimiye ubutwari n’imbaraga byaranze Abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka no kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.
Yakomeje agira ati: “Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruracyashyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu munsi nk’uko tumaze kubibwirwa tugiye gushyingura inzirakarengane 14, turashimira abakomeje kugaragaza aho imibiri itarashyingurwa y’abaguye muri Rukumberi iherereye, turabasaba kdi gukomeza gutanga amakuru no kwerekana aho imibiri itaraboneka iri kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Rukumberi izwi mu mateka ya Jenoside nk’ahantu habereye ubwicanyi bukabije kuko mu minsi mike abatutsi bagera kuri 35,000 bishwe. Abatutsi bahungiraga muri aka gace baturutse hirya no hino mu cyahoze ari komini Sake, bibwira ko bahabonera ubuhunguro, ariko abasirikari hamwe n’interahamwe barabanesha dore ko mu minsi ya mbere bari barabanje kwirwanaho.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 42 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.