Rurenge: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basabye ko ahakuwe imibiri 1462 y'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hakubakwa ikimenyetso cy'amateka
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokotse bo mu Murenge wa Rurenge basabye ko ahakuwe imibiri y’abatutsi 1462 y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hashyirwa ikimenyetso cy’amateka nk’urwibutso mu rwego rwo kugira ngo amateka yabo atazibagirana nkuko byagarutsweho na Eliphase MUKOMEZA uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rurenge.
Mu butumwa bwe,Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yihanganishije abarokotse jenoside bo mu cyahoze ari komini Kaberangwe avuga ko Leta izakomeza kwita ku mibereho yabo yakomeje ashimangira ko igitekerezo cyo kubaka ikimenyetso cy'amateka ahakuwe imibiri 1462 y'abazize jenoside yakorewe abatutsi gikwiye gushyirwa mu bikorwa kugirango ayo mateka atazibagirana kuko bifasha kubungabunga amateka no kwirinda ko ibyabaye byibagirana.
Yagize ati: “Tugomba gukomeza kubaka igihugu twibuka amateka yacu. Iki gitekerezo turagishyigikiye kuko MINUBUMWE yamaze gutanga amabwiriza yuko bizakorwa tuzafatanya rero kugira ngo bigerweho.”
Yakomeje ashishikariza urubyiruko kwigira ku mateka no guharanira ubumwe n’ubwiyunge, anasaba abaturage gukomeza kuba maso no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yaturuka hose.
Mu cyahoze ari komini Kaberangwe ubu ni mu Murenge wa Rurenge, imibiri y'abatutsi bazize Jenoside imaze kuboneka yose ishyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rw'Akarere rwa Kibungo gusa abarokotse bagaragaza ko hari indi mibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka bagasaba ufite amakuru y’aho yajugunywe kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Club Impanga Family yatanze ubutumwa bunyuze mu bihangano bigaragaza uko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yateguwe n'ingaruka yagize mu gusenya umurynago Nyarwanda.

Abaturage batuye Umurenge wa Rurenge bifatanyije n'abarokotse ndetse n'abayobozi kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yahumurije barokotse jenoside yakorewe abatutsi abasaba gukomeza kwiteza imbere.


Mu murenge wa Rurenge; Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe n'abagize inzego z'umutekano yunamiye inzirakarengane z'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatusti mu 1994.



