Sake: Huzuye icumbi rya DASSO mu rwego rwo kunoza serivisi z’umutekano no korohereza abakozi babo

Inyubako nshya yuzuye mu Murenge wa Sake izorohereza abakozi ba DASSO kubona aho bacumbika hafi y'akazi.

Mu rwego rwo korohereza abakozi b’u rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) no kurushaho kwegereza abakozi aho bakorera, mu Murenge wa Sake huzuye icumbi rishya ry’abakozi ba DASSO, rizajya ribarinda ingendo ndende ndetse n’ikiguzi cyo gukodesha amazu kure y’akazi.

Iri cumbi ryubatswe hafi y’ibiro by’umurenge wa Sake, rigizwe n’ibyumba byujuje ibisabwa byose birimo amazi, amashanyarazi n’ibindi bya ngombwa nkenerwa mu buzima bwa muntu. Iki gikorwa ni kimwe mu by’ingenzi Akarere kiyemeje mu rwego rwo gushyigikira no gufasha abakozi b’urwego rwa DASSO gukora akazi kabo mu buryo bunoze, bitabagoye.

Mu ijambo rye, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yashimye iki gikorwa nk’intambwe ifatika mu kunoza imitangire ya serivisi z’umutekano. Yagize ati:

“Abakozi ba DASSO ni inkingi ya mwamba mu kubungabunga umutekano w’abaturage. Iyo babaye hafi y’aho bakorera, si bo gusa bifasha ahubwo n’abaturage bungukiramo serivisi zihuse. Iri cumbi ni igisubizo ku kibazo cy’ingendo ndende n’itinda mu gutabara ahari ikibazo.”

Yongeyeho ko iyi gahunda izakomeza no mu yindi mirenge, nk’uko biri muri gahunda y’Akarere igamije kunoza imikorere y’abakozi no kwimakaza serivisi zitangirwa hafi y’abaturage.

Yasabye abakozi ba DASSO kuzakoresha iri cumbi neza, bakarushaho kugira imyitwarire inogeye abaturage kandi bakubahiriza indangagaciro z’akazi kabo.

Iri cumbi rishya mu Murenge wa Sake ni kimwe mu bikorwa bifatika bigaragaza ubushake bwa Akarere ka Ngoma bwo guteza imbere inzego z’umutekano no korohereza abakozi bazo kugira ngo serivisi batanga zirusheho kuba nziza, zihuse kandi zitangirwa ku gihe.

Mu Karere ka Ngoma hamaze kubakwa no gutahwa amacumbi ya DASSO mu Mirenge 7 ariyo: Kibungo, Rukira,Murama,Kazo,Rurenge, Zaza na Karembo.

Back