Ubuhinzi bw’inanasi mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera burimo guhindura ubuzima bw’abaturage
Mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, ahahoze hafatwa nk’ahantu hatari agaciro mu buhinzi, hatangiye kwera imbuto y’iananasi. Ubutaka bwo muri aka gace, cyane cyane mu Murenge wa Zaza burimo kwera inanasi ku buryo bushimishije, ibintu byateye impinduka nziza mu mibereho y’abahatuye.
Ubu hegitari zirenga 125 zimaze guterwaho inanasi, zikaba zihinzwe n’abaturage bibumbiye mu makoperative ndetse n’abandi bahinzi ku giti cyabo. Abaturage bemeza ko ubutaka buberanye n’iki gihingwa ku buryo inanasi zabo zishimwa cyane ku isoko.
Umwe mu bahinzi b’inanasi mu Murenge wa Zaza Mukandayisenga Dativa ati: “Mbere twari dufite ubutaka bumeze nk’aho ntacyo bumaze, ariko aho twigiriye inama yo kuhahinga inanasi, ibintu byarahindutse. Ku mwaka nshobora kubona amafaranga arenga ibihumbi 1,500,000Frw ku buso butarengeje ari 70.”
Uyu mubyeyi avuga ko ubuhinzi bw’inanasi bwamuhinduriye ubuzima, ubu abana be biga neza, akaba yarashoboye no kwigurira inka zimuha ifumbire akorera mu gufumbira imirima y’inanasi.
Abaturage benshi bahisemo kwishyira hamwe binyuze muri koperative, aho bahurira mu gukorana ubuhinzi bufite intego, gufashanya kubona imbuto, kubona amasoko n’ubumenyi. Koperative ikorana kandi n'abashoramari bo mu Rwanda, bagura inanasi ku giciro cyiza.
NSHIMIYIMANA Jean Claude ayobora Koperative ihinga inanasi I zaza yagize ati: “Dufite isoko ridahoraho ritugeraho riturutse i Kigali ndetse hari n’abaguzi baturuka i Rusumo bashima cyane izi nanasi zacu kuko ziryoshye, zifite isura nziza kandi zera neza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwemeza ko ubuhinzi bw’inanasi ari umwe mu mihigo y’iterambere rishingiye ku buhinzi bashyigikiye. Bavuga ko bazakomeza gufasha abaturage kubona imbuto, ifumbire, amahugurwa no kubahuza n’abashoramari.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie ati: “Twabonye ko iki gihingwa gifite ubushobozi bwo kuvana abaturage mu bukene. Twashyize imbaraga mu gutunganya imihanda ibageza ku mirima no kubashakira amasoko arambye.”
Abahinzi bavuga ko bafite icyizere cy’uko mu myaka iri imbere bazagura ubuso buhingwaho inanasi cyane ko isoko ry’iki gihingwa rikomeje kwaguka.
Ubuhinzi bw’inanasi mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera bugaragaza ko gukoresha neza ubutaka ugahinga ibihingwa biberanye bishobora gutanga umusaruro bikaba isoko y’iterambere rirambye.


