Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye gufasha abaturage kuhira imyaka kugira ngo birinde inzara ishobora guterwa n’izuba.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma n'abafatanyabikorwa mu buhinzi n'ubworozi barimo RAB na Agri- terra bukomeje gufasha abahinzi mu gikorwa cyo kuhira imyaka yabo kuko imvura yagabanutse cyane. Hegitari zisaga 97 zegereye amazi y'ibiyaga bya Mugesera na Sake nizo zahereweho muri iyi gahunda yo kuramira imyaka bahangana n’ikibazo cy’amapfa akomoje gukara.

Imirimo yo kuhira imyaka yitezweho gutanga umusaruro
Bamwe mu bahinzi bahinga mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu murenge wa Mugesera, bavuga ko bahinze ibigoli ku butaka buhuje nk’uko bisanzwe. Ariko ngo batunguwe no kubona izuba ritangira gucana cyane ibintu bitari bimenyerewe muri aya mezi bigatuma bumvako batizeye umusaruro dore ko ibigoli byari bitangiye kuraba akaba ariyo mpamvu bafashe iyambere mu kwitabira gahunda yo kuhira imyaka.
Madamu Viriginia MUHIMPUNDU afite umurima aho ahinga ibigoli mu nkengero z'ikiyaga cya Mugesera yemeza ko iri zuba ritazaborohera kuko bishobora gutuma umusaruro ugabanuka akaba ari naho ahera ashima uburyo Leta ikomeje kubagoboka ati: "Nukuri ndashimira Leta kuba yatekereje iki gikorwa cyo kutwunganira tukabona uburyo bwo Kuhira imyaka yacu dore ko izuba ryari rigiye kuyangiza ariko ubu dufite icyizere ko tuzabona umusaruro ukomotse mu kuhira"
Naho mugenzi we BIZIMANA Alex ni Umuhinzi wo mu murenge Mugesera, Akagali ka Nyange avuga ko iyi gahunda yo kubafasha kuhira imyaka ijye yari ikenewe dore ko imyaka yari yatangiye kuma kubera izuba ryinshi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque avuga ko muri iyi minsi izuba rikomeje kwaka cyane Akarere ka Ngoma n’abafatnyabikorwa bako mu buhinzi kazakomeza gufasha abaturage bafite ubutaka bwegereye amazi kuhira imyaka yabo. Mu karere ka Ngoma ubutaka bushobora kuhirwa bugera kuri Hegitari zisaga ibihumbi bine.

Amazi abaturage bifashisha mu gikorwa cyo kuhira imyaka aturuka mu kiyaga cya Mugesera