Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwerekanye uburyo umuganda wabaye igisubizo mu gukemura ibibazo by’ibanze
Mu rwego rwo kugenzura uburyo inzego z’ibanze zishyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zirimo n’umuganda; Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragarije itsinda ryaturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) riyobowe na BUGINGO Emmanuel ryasuye Akarere ka Ngoma ko wabaye igisubizi mu gukemura ibibazo mu kwikemurira ibibazo.
Ubwo iri tsinda ryaganiraga n’ubuyobozi bw’Akarere, Visi Meya ushinzwe Ubukungu, Bwana MAPAMBANO Cyriaque, yagaragaje ko umuganda umaze kuba igisubizo gikomeye mu gukemura ibibazo bitandukanye by’abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ziteza imbere imibereho myiza.
Yavuze ko binyuze mu muganda kimwe n’izindi gahunda za Leta, abaturage bafatanyije n’Akarere bashoboye kubakira abashinzwe umutekano ku rwego rw’imirenge (DASSO) amazu yo guturamo, bikaba byarakozwe mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma. Ibi byatumye haboneka ibisubizo ku kibazo cy’amacumbi y’aba bakozi, bagasigara bashobora kuzuza inshingano zabo neza kandi begereye abaturage.
MAPAMBANO Cyriaque yavuze ati: “Umuganda ni igisubizo gikomeye mu gukemura ibibazo bihangayikishije abaturage. Twifashishije umuganda twubatse amacumbi ya DASSO mu mirenge yose, tubona ko ari igisubizo cyihuse kandi kirambye kandi cyatanzwe n’abaturage ubwabo bafatanyije n’Akarere.”
Itsinda rya MINALOC riyobowe na BUGINGO Emmanuel ryashimye uburyo Akarere ka Ngoma kifashishije umuganda mu gukemura ibibazo, rirusaba gukomeza guteza imbere uyu muco mwiza ushingiye ku bufatanye n’ubwitange bw’abaturage.
BUGINGO Emmanuel yagize ati: “Umuganda ni umuco w’Abanyarwanda kandi iyo ukozwe neza ugira uruhare rukomeye mu iterambere. Turashimira Akarere ka Ngoma kuba karabashije kwerekana ko ibikorwa by’umuganda bishobora kuvamo ibisubizo by’ingirakamaro, bigakemura ibibazo byari bisanzwe bigaragara mu nzego z’ibanze.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko bukomeje gahunda yo gukoresha umuganda nk’uburyo rwo gufatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo kubaka ibikorwaremezo by’ingenzi, gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza muri rusange.

Binyuze mu bufatanye ibikorwa by'umuganda byatumye hubakwa amacumbi ya DASSO mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma.

Nyuma y'ubufatanye binyuze mubikorwa by'umuganda icumbi rya DASSO ryaratashywe abaturage n'abayobozi bishimira iki gikorwa.