Ubwato bukorera mu kiyaga cya Sake bworohereje urugendo abarema isoko rya Gafunzo
Mu murenge wa Jarama, abaturage basanzwe barema isoko rya Gafunzo banyuze mu mazi hakoreshejwe ubwato buri mu kiyaga cya Sake baremeza ko bwaborohereje urugendo n’ikiguzi kikagabanuka.
Isoko rya Gafunzo rirema inshuro 2 mu cyumweru arizo kuwa 2 no kuwa 5. Abaturage twaganiriye bemeza ko urugendo rwo mu mazi ari igisubizo ku bucuruzi bwabo kuko iyo ujya ku isoko unyuze mu mazi, urugendo rugutwara amafaranga 400 kwambuka ariko kunyura iy’ubutaka uba uzengurutse ugatinda ukagerayo wananiwe ikindi urugendo rukaguhenda kuko wishyura mafaranga 1500 ku igare.
Twaganiriye n’abaturage baremye isoko kuri uyu wa kabiri, banyuze mu bwato bavuga ko ubwato ari igisubizo mu rugendo rwabo uwitwa Jean Bosco ni umuturage utuye mu Murenge wa Jarama avugako iyo ubwato bugize ikibazo cyo kudakora urugendo rujya ku isoko I Gafunzo rubagora cyane yagize ati: “Mbere wasangaga usabwa kuzenguruka ku nzira ndende ukanyura ahitwa mu kanogo no kumatara. Ubu ukoresheje ubwato ku mazi turihuta kandi biroroha cyane mu bijyanye n’ikiguzi cy’urugendo rwo kwa mbuka tuva i Jarama tujya i Gafunzo ku isoko.”
Naho mugenzi Claudine MUKAMANA acuruza imboga n’imbuto mu isoko rya Gafunzo arahamya ko iyo ubwato buri gukora bimufasha kwihuta ndetse bukamworohereza urugendo yagize ati: “Gukoresha ubwato byanteye gukomeza ubucuruzi bwa buri cyumweru, kuko nta gutinda na rimwe kandi nta guhora numva amavunane ku butaka aho wavaga murugo bikagusaba gukora urugendo rurerure unyuze ahitwa mu kanogo ukajya ku matara ubwo niko igare rigenda rigucugusa ukagera mu isiko wananiwe cyane.”
Ubwato bukorera ku kiyaga cya Sake bwagize uruhare runini mu kugabanya inzitizi mu ngendo z’abacuruzi. Abaturage barema isoko rya Gafunzo bagaragaza ko gukoresha ubwato ku mazi bigabanya igihe bakoreshaga ku butaka n’ imvune bahuraga nazo ndetse ibicuruzwa byabo bikaba byarashoboraga no kwangirikira ku magare.

