Uko abaturage bo mu Murenge wa Kibungo bashimira Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Mu Murenge wa Kibungo, imiryango 4 yahawe inka binyuze gahunda ya Girinka Munyarwanda barishimira ko zigiye kubafasha kuzamura imibereho myiza yabo. Abahawe inka bavuga ko iyi ari intangiriro y’urugendo rushya rwo kwiteza imbere, kubona amata y’abana, ifumbire yo mu mirima no kwiyongera k’umusaruro.

Mukandayisenga Vestine, umubyeyi w’abana batatu washyikirijwe inka, yasazwe n’ibyishimo mu magambo ye yagize ati: “Nari mfite ikibazo cyo kutabona amata y’abana kubera amikora macye, ariko uyu munsi ndishimye kuko abana banjye bagiye kubona amata bityo imibereho yabo iakarushaho kuba myiza. Iyi nka izaduha amata, ifumbire yo guhinga bito n’umusaruro wiyongere.”

Nkurunziza Emmanuel, Umusaza wo mu mudugudu wa Kiruhura,Akagali ka Cyasemakamba, nawe washyikirijwe inka yagize ati: “Nari mfite inzozi zo kuba umworozi ariko ubushobozi bwaraburaga. Ubu ndumva ngiye gutera imbere mbikesha iyi nka mpawe. Iyi nka yanjye izampa amata, ifumbire, n’ibindi byose bijyana n’iterambere. Ikirenze kuri byo, mfite ishema ryo kuzoroza abandi kugira ngo nabo bagere ku byishimo nk’ibyanjye.”

Gahunda ya Girinka ikomeje guhindura ubuzima bw’abaturage benshi mu Karere ka Ngoma. Imiryango ibarirwa mu bihumbi imaze korozwa inka, bituma imibereho yabo iva mu bukene bukabije, abana bakabona amata, n’imiryango ikabona ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro.

Mu Karere ka Ngoma habarurwa inka 35,366 ni mugihe izima gutangwa binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ari 12,700.

 

Back