UKWEZI KW’IMIYOBORERE KWARATANGIJWE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/11/2015, mu Karere ka NGOMA, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hatangijwe “UKWEZI KW’IMIYOBORERE” (Governance Month). Umuhango wo gutangiza”Ukwezi kw’Imiyoborere”, mu Karere ka Ngoma wabereye mu Murenge wa Gashanda, uyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, ari kumwe n’intumwa zo ku rwego rw’Igihugu, Bwana KANYANGIRA Ignace wo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB: Rwanda Governance Board), na Bwana MAGEZA Célestin wo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC). Atangiza uku kwezi kw’imiyoborere, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yibukije abaturage ko iyo uvuze imiyoborere mu Rwanda, uba uvuze imiyoborere myiza, kimwe mu byiza Leta y’u Rwanda imaze kugeraho. Mu miyoborere myiza rero, abayobozi n’abaturage barahura, bakaganira, bagacoca ibibazo, bagafatira hamwe icyerekezo kibereye buri munyarwanda. N’ubwo rero imiyoborere myiza ari iya buri munsi, “Ukwezi kw’Imiyoborere”, kugamije kongerera no guha buri wese uruhare rwe mu miyoborere y’Igihugu. Uku kwezi gutuma abaturage bagaragaza ku buryo bw’umwihariko, ibitekerezo byabo, ndetse n’ibibazo bashobora kuba bafite birebana n’uburyo bayobowe no kuri gahunda zo guteza imbere Igihugu muri rusange no kubateza imbere. Yasabye abaturage kwisanzura, bakagaragaza ibibazo n’ibindi bitekerezo bafite; ababwira ko uwo ariwo murongo wo kuyobora, Igihugu cy’u Rwanda cyafashe kirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Mu magambo make cyane, intumwa zo ku rwego rw’Igihugu zashimangiye ko ukwezi kw’imiyoborere, kugamije kureba uko abaturage bisanzura mu kugaragaza ibitekerezo byabo, gukemurirwa ibibazo no gucoca ibibazo bihari. Basaba abaturage kwishyira bakizana, ntibumve ko kugaragaza ikibazo ari ukurega abayobozi babo.

Abaturage bahawe umwanya barishyira barizana. Mu gucoca ibibazo bagira uruhare rufatika, bagaragaza uko ibibazo bimwe na bimwe bibajijwe na bagenzi babo biteye, ndetse rimwe na rimwe ntibatinye kubwira bagenzi babo ko bafite ikibazo cyo kutanyurwa, ntibemere ibyo bakorerwa kandi biri mu kuri. Ibibazo byagaragajwe byashakiwe ibisubizo, ibindi bihabwa umuyoboro wo kubikemura.

Uku kwezi kw’imiyoborere, gufite insanganyamatsiko igira iti”Gukemura ibibazo by’abaturage: ishingiro ry’imiyoborere myiza” kukaba guteganyijwe kurangira tariki ya 28/11/2015, Imirenge yose y’Akarere ka NGOMA, imaze gusurwa n’abayobozi, hakemurwa ibibazo. Hakazaba n’igikorwa cyo kumurikira abaturage ibibakorerwa(Accountability Days).

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
 
Back