UKWEZI KW’IMIYOBORERE KWASHOREJWE MU MURENGE WA ZAZA

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28/11/2018, mu kagari ka Nyagatugunda Umurenge wa ZAZA, niho hashorejwe “Ukwezi kw’Imiyoborere” ku rwego rw’Akarere ka NGOMA. Uku  kwezi kwatangiye tariki ya 20/11/2018, kwari gufite insanganyamatsiko igira iti” Gukemura ibibazo by’abaturage: ishingiro ry’imiyoborere myiza”, kwabaye umwanya ukomeye wo guhuza abaturage n’abayobozi, kugira ngo baganire, bacoce ibibazo binyuranye. Imirenge yose uko ari 14 y’Akarereka NGOMA ikaba yarasuwe n’Abayobozi b’Akarere bafatanyije n’intumwa za RGB na MINALOC. Kuri uyu munsi wo gusoza ukwezi kw’imiyoborere, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Darius KALISA, n’abandi bakozi b’Akarere bagiye kwifatanya n’Abaturage b’Umurenge wa Zaza muri icyo gikorwa cy’ukwezi kw’imiyoborere. Mbere yo kugira ibiganiro, Abayobozi n’abaturage bababje mu gikorwa cy’umuganda w’ukwezi cyo gukorera ishyamba rya Leta riri mu kagari ka Nyagatugunda, ahahoze Papeterie ya ZAZA.

Muri icyo gikorwa kandi, hari itsinda ry’impuzamahuriro PRO FEMEMES TWESE HAMWE, riyobowe na Komiseri muri Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu, Madame Sarah BAWAYA, naryo ryari ryaje mu gikorwa cyo kunga imbaraga na Leta, hatangwa ubwisungane mu kwivuza, ku bantu batishoboye 100. Umuyobozi w’Akarere ka ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yasabye abaturage kwisanzura, bakagaragaza ibibazo n’ibindi bitekerezo bafite; ababwira ko uwo ariwo murongo w’imiyoborere myiza, Igihugu cy’u Rwanda cyafashe kirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Mbere yo kwakira ibibazo by’abaturage, hatanzwe ibiganiro byinshi, harimo gukangurira abaturage kwita ku bantu bafite ubumuga muri iki cyumweru cyabahariwe kizarangira kuwa 03/12/2015, abaturage na none basabwe kurwanya ruswa bivuye inyuma kuko imunga igihugu. Hanaganiriwe ku matora ku bana bato bagomba guhagarira abandi mu rugaga rw’abana. Muganga Mukuru w’ibitaro bya Kibungo NAMANYA William, yibukije abaturage  kurwanya icyorezo cya marariya kimeze nabi, kunoza imirire no kwita ku minsi 1000 ya mbere y’umwana. Komiseri Sarah BAWAYA, wari intumwa ya PROFEMMES TWESE hamwe mu gikorwa cyo guha mituweri abaturage 100 batishoboye, yibukije ko ubu mu Gihugu PROFEMMES TWESE HAMWE iri mu minsi 16  yahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa. Bityo rero akaba yaboneyeho  gusaba abaturage bari aho kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose. Iyo gahunda y’iminsi 16 ya PRO FEMMES TWESE HAMWE, ikaba ifite insaganyamatsiko igira iti”Kurwanya ihohoterwa ry’umugore n’umwana ni ibyanjye nawe”.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back