Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Ngoma Tubura yatangije igikorwa cyo gufasha abahinzi ba Kawa.

Umufantanyabikorwa Tubura yatangije igikorwa cyo guteza imbere igihingwa cya Kawa.

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’Umufatanyabikorwa Tubura hagaragajwe umushinga mushya ugiye guteza imbere igihingwa cya Kawa rwego rwo kongerera abahinzi ubushobozi no kubafasha gukora ubuhinzi bwa kawa kinyamwuga, Tubura yatangije gahunda nshya igamije gushyigikira cyane cyane urubyiruko rukora cyangwa rwifuza gukora ubuhinzi bwa kawa. Iyi gahunda igamije kongera umusaruro wa kawa, kuwuteza imbere no gutuma ubuhinzi bwa kawa burushaho kuba umwuga ushobora gutunga uwubukora.

MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeza ko iyi gahunda ari umusingo ukomeye wo gufasha abahinzi, cyane cyane urubyiruko, kubona ibikoresho n’ubumenyi bukenewe kugira ngo bahinge kawa ku buryo bugezweho kandi butanga inyungu yagize ati:

"Tubura ntigamije gusa guha abahinzi inyunganizi z’ubuhinzi, ahubwo dushaka kubaka urubyiruko rufite icyerekezo, ruhinga kawa mu buryo butanga umusaruro, Tubura izajya izatanga ingemwe z’indobanure, ifumbire, amahugurwa ku buhinzi bwa kawa bugezweho ndetse no kubashakira amasoko y’umusaruro wabo." 

Mu karere ka Ngoma hagaragara ibipimo bya Kawa bigera ku bihumbi 436, harimo ibishaje bigeye gusazurwa ndetse hagaterwa n’izindi Kawa nshya mu rwego rwo guteza imbere iki gihingwa mu baturage.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yashimiye Umufatanyabikorwa Tubura.

Back