UMUGANDA USOZA UKWEZI WIBANZE KU GUTERA IBITI

Nk’ uko bisanzwe, uwa gatandatu usoza ukwezi, ni umunsi w’umuganda mu Gihugu hose. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/11/2017, mu Karere ka Ngoma, umuganda wibanze ku gikorwa cyo gutera ibiti n’amashyamba mu Mirenge ya Kibungo, Kazo na Remera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwagiye kwifatanya n’Abaturage bo mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo mu gikorwa cyo gutera ibiti ku muhanda unyura munsi y’ibitaro bya Kibungo ugana ku ruganda ruyungurura amazi rwa Rwasaburo. Hakaba haratewe amoko y’ibiti binyuranye ibihumbi 9 ahantu hareshya na kilometero 4. Ibyo biti  byatewe ni gereveriya, sena na jacaranda. Iki gikorwa cy’umuganda kikaba cyari gikuriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise   wari kumwe n’Abayobozi bungurije b’Akarere bombi, Bwana RWIRIRIZA JMVianney na Madame KIRENGA Providence, Umuyobozi wa Reserve Force/Ngoma Lt Col. JMVianney KAYITERA, Umuyobozi wa Police mu Karere ka Ngoma CIP Jean d’Amour NDAYISABA, Abakozi b’Akarere, ab’umurenge wa Kibungo n’ab’ibigo bimwe na bimwe nka IPRC-East, Abikorera ariko by’umwihariko Ingabo, Police n’Abacungagereza.

Nyuma y’umuganda wari witabiriwe cyane, hatanzwe ibiganiro bikurikira:
1.    Ikiganiro ku isuku no kurwanya ihohoterwa rikorewa abagore n’abakobwa cyatanzwe na Visi Meya KIRENGA Providence.
2.    Ikiganiro ku mutekano cyerekeranye no kurwanya impanuka zo mu muhanda. cyatanzwe na DPC Jean d’Amour NDAYISABA.
3.    Ikiganiro ku misoro n’amahoro, no guteza imbere umujyi wa Ngoma cyatanzwe na Visi Meya RWIRIRIZA JMVianney
4.    Ikiganiro cyo kurwanya ruswa cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise.

Muri iki kiganiro cyo kurwanya ruswa cyashoje umuganda, Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise, yakanguriye abaturage kurwanya ruswa aho iva ikagera. Abibutsa ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda k’uyitanga n’uyihabwa. Yasabye by’umwihariko Abayobozi b’inzego z’ibanze, imirenge, utugari, n’imidugudu gutanga serivisi nziza, zishimirwa n’abaturage, bagaca ukubiri n’ingeso mbi yo gucuragiza umuturage kuko iba iganisha kuri ruswa. Yibukije ko Ngoma ihagaze neza ubu mu gutanga serivisi zishimirwa n’abaturage nk’uko isuzuma ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB: Rwanda Governance Board) ryabigaragaje, aho Akarere ka Ngoma kabaye aka kabiri mu gihugu hose mu mwaka wa 2016-2017, nyuma yo gusubira inyuma kuko kari gasanzwe kaba aka mbere; asaba gukomereza aho. Yasabye abaturage kwamagana ruswa, bakumva ko bafite uburenganzira bwo kubona serivisi nziza kandi vuba ntacyo batanze, keretse ikigenwa n’amategeko. Yarangije abasaba ubufatanye bwo kujya bagaragariza inzego zinyuranye, abakozi cyangwa abayobozi babakiriye nabi cyangwa babahaye serivisi nabi.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back