Umugore washinze ishuri ryigisha imodoka yahawe ishimwe ku munsi w’Umugore wo mu cyaro
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wabereye mu Murenge wa Rukira, Akagari ka Buliba, Akarere ka Ngoma, Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye Madamu MUKABARISA Florence ku ruhare rugaragara yagize mu guteza imbere abandi baturage binyuze mu kwigisha imodoka no guha akazi urubyiruko.
Madamu MUKABARISA Florence, umubyeyi w’indashyikirwa wo mu cyaro, amaze imyaka myinshi yigisha urubyiruko gutwara imodoka, ibintu byafashije benshi kubona akazi no kwiyubakira ejo heza. Kubera ibikorwa bye byiza, yahembwe inka, gaz yo guteka ndetse n’ishimwe ry’amafaranga ibihumbi Magana abiri 200,000 Frw nk’ikimenyetso cy’ishimwe n’icyizere cy’ubuyobozi ku mugore w’icyitegererezo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yashimiye Madamu Mukabarisa ku bwo kuba urugero rwiza rw’umugore wiyubakira ubuzima kandi agafasha abandi. Yasabye abaturage, cyane cyane abagore, kwigira ku bandi bagore b’indashyikirwa nk’aba, bagaharanira iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro”, aho abaturage basabwe gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere umugore n’umuryango muri rusange.