Umugoroba w’ababyeyi umaze kugera kuri byinshi
Umugoroba w’ababyeyi ni igitekerezo cyavutse mu mwaka wa 2010.Watangiye bawita ”Akagoroba k’abagore”; kabafashaga kwinegura no kwihwitura. Kubera akamaro kagaragaje hafashwe icyemezo, ako kagoroba k’abagore kaba “Umugoroba w’ababyeyi”, maze utangira guhuza ababyeyi bombi, abagore n’abagabo. Umugoroba w’ababyeyi watangijwe ku mugaragararo na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME, ku itariki ya 8 Werurwe 2013 ku munsi Mpuzamahanga w’umugore i Musanze.
Kuva icyo gihe, umugoroba w’ababyeyi wabaye urubuga ababyeyi bombi, abagabo n’abagore batuye mu midugudu, bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango kugira ngo barusheho kwiteza imbere, kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimibirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturayi cyangwa ahandi aho ariho hose hose. Mu Karere ka Ngoma, ubu buryo bwo guhura mu midigudu, bwashimangiwe n’amasibo ahuza hagati y’ingo cumi na cumi n’eshanu, amaze gutera imbere mu Karere ka Ngoma ku buryo hari ibintu bimwe na bimwe bimaze kuba amateka.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/10/2017, Visi Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Nyakubahwa HARELIMANA Fatou yaje mu Karere ka Ngoma, mu mugoroba w’ababyeyi, aho yifatanyije n’abaturage bo mu midugudu 5 yo mu Tugari twa Rukoma na Gafunzo mu Murenge wa Sake. Bamwe mu bagize komite y’umugoroba w’ababyeyi muri iyi midugudu bagaragarije uwo mushyitsi uko baterana, n’ibyo bamaze kugeraho. Mu bimaze kugerwaho harimo cyane cyane ikibazo cyo kumenya gutegura no kugabura indyo yuzuye, ku buryo mu Murenge wa Sake ikibazo cy’imirire mibi kiri hafi kuba amateka. Bashyizeho na none ingamba zo guca abagore mu tubari, ku buryo nta mugore wemerewe kuba ari mu kabari nyuma ya sa moya z’umugoroba.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage, Hon. HARELIMANA Fatou, yasabye abagore kuba ba mutima w’urugo nyabo, isuku bakayigira umuco; yaba isuku yabo. iy’urugo ariko cyane cyane isuku y’abana ku buryo bwose. Yagarutse ku kibazo cy’imirire mibi, asaba ko imibare yagaragajwe y’abana bagifite imirire mibi mu murenge igomba kuba zeru, asaba ababyeyi bose kuyirwanya. Yasabye ababyeyi bose muri rusange kugaruka ku nshinagno za kibyeyi, bagashimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buzima bwabo bwa buri munsi mu muryango, harimo no kwita ku bana. Muri uyu mugoroba w’ababyeyi abana bakaba barahawe ifunguro ryuzuye, bateguriwe n’ababyeyi babo.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back