Abaturage n'abayobozi bakoze siporo rusange bagenda Km 20 bishimira umuhanda mushya Ngoma-Bugesera
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 16/02/2025 hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma abayobozi bifatanyije n’abaturage mu gukora siporo rusange.
Iyi siporo rusange yahujwe no kwishimira ibikorwaremezo tumaze kugeraho kubera imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Abitabiriye siporo bakoze urugendo mu muhanda mushya Ngoma-Bugesera aho bahagurukiye kuri Sitade Ngoma bakomeza berekeza ku biro by’Umurenge wa Kazo banyuze mu Mujyi wa Ngoma rwagati. Uru rugendo rwakozwe rungana na kilometero makumyabiri 20.
Nyuma ya siporo abayitabiriye bahawe ubutumwa butandukanye burimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda amakimbirane, kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, abaturage kandi bashishikarijwe gukomeza kwipimisha indwara zitandura kugirango bamenye uko bahagaze.