Umuhanda Vundika–Vivante watangiye gukoreshwa, abaturage bashimira iterambere ry’imihanda
Umuhanda Vundika–Vivante, ureshya n’ibirometero bitatu (Km 3), watangiye gukoreshwa n’abagenzi nyuma y’igihe wari umaze wubakwa mu mihigo y’umwaka 2024/2025. Uyu muhanda ukaba witezwe gufasha abaturage n’abakoresha umuhanda munini wa Ngoma–Ramiro kubona inzira y’inyongera igihe hari imbogamizi.
Uyu muhanda ni umwe mu yunganira umuhanda munini unyura hagati mu mujyi wa Kibungo, aho watangiye kugira uruhare rukomeye mu koroshya ingendo igihe habayeho gufunga umuhanda mukuru bitewe n’amasoko cyangwa impanuka.
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Cyasemakamba bagaragaje ko bishimiye cyane kuba uyu muhanda watangiye gukora, bavuga ko ugiye kubafasha korosha ubuhahirane no kwagura umujyi wa Ngoma. Mukamana Jeanne, yagize ati: "Ubu urumva ko kuva iwanjye ujya ku isoko rya Kibungo cyangwa ku ivuriro biroroshye kubera uyu muhanda bamaze gukora aho dutuye ubu ni ugutega akamoto umuntu agahita agerayo byihuse." Niyonzima Jean Claude we ni umushoferi ati: "Twabaga dufite ikibazo gikomeye igihe umuhanda munini wafungwaga, imodoka zigahagarara amasaha menshi. Uyu muhanda mushya ni igisubizo kuko udufasha gukomeza urugendo tudatinze."
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira, yashimangiye ko uyu muhanda uje ari igisubizo kuko uzatuma umujyi wa Ngoma waguka abantu bagakomeza gutura begereye iyi mihanda ya kaburimbo irimo kugenda yubakwa hirya no hino muri uyu mujyi wa Ngoma. Yagize ati:
“Kugira imihanda yunganira iyindi ni ngombwa cyane mu mujyi ukeneye kwaguka. Umuhanda Vundika–Vivante twawukoze kugira ngo dufashe abagenzi kugera aho bajya vuba, kandi tunorohereze abatwara ibinyabiziga.” yasoje asaba abaturage kuwusigasira no kuwukoresha neza kugira ngo uzagire akamaro mu gihe kirambye.


