UMUHIGO WO KWIGISHA ABAKUZE MU MWAKA W’IMIHIGO 2021-2022 WESHEJWE KU KIGERO GISHIMISHIJE

Kuri uyu wa Kane tariki 09/06/2022 mu karere ka Ngoma hasojwe umuhigo wo kwigisha abakuze gusoma,kwandika no kubara. Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gashanda aho abigishwa 236 bashyikirijwe impamyabumenyi zabo.

Ni igikorwa cyitabiriwe kdi kiyoborwa n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose. Muri ibi birori byo gutanga impamyabumenyi kubigishijwe gusoma kwandika no kubara bakuze bagera kuri 236 wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ishusho y’imiterere y’ikibina cy’abiga n’abigisha mu masomero, aho kigamije korozanya amatungo magufi, kwishyura mutuelle de santé no kugurizanya amafaranga y’ishuri, ubu kikaba kimaze kubageza kuri byinshi mu rwego rwo kwikura mu bukene no ushyigikirana mu iterambere ry’umuryango.

Nyuma yo kwiga gusoma, kwandika no kubara bahawe n’amasomo ya  (Functionnal adult  literacy)

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose mu ijambo rye akaba yashimiye abarimu n’abigishwa kuba umwaka w’isomero waragenze neza asaba abigishwa gukoresha neza ubumenyi bahawe, bakora  impinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi n’umuryango, mu mibereho myiza n’ubukungu.

Umurenge wa Gashanda ukaba wahawe n'Akarere Icyemezo cy'ishimwe cyo kwesa umuhigo wo kwigisha abakuze gusoma, kubara no kwandika, no kwesa umuhigo wo kwitabira Amarerero y'abana (ECD)

Kuri uyu wa Kane tariki 09/06/2022 mu karere ka Ngoma hasojwe igikorwa cyo kwigisha abakuze gusoma kwandika no kubara. Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gashanda aho abigishwa 236 bashyikirijwe impamyabumenyi zabo.

Back