UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ISUKU MU BIHE BY’IMIHANGO
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 29/05/2019, mu Karere ka NGOMA, hizihirijwe ku rwego rw'Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku isuku mu bihe by'imihango (Menstrual Hygiene Day). Ni umunsi wizihijwe ku nshuro ya gatanu mu Rwanda. Umushyitsi mukuru mu bikorwa by'uyu munsi yari Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe n'Abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo, Dr William NAMANYA, Abayobozi b’inzego z’umutekano, abahagarariye imiryango inyuranye yita ku mwana w'umukobwa nk'Imbuto Foundation, SHE(Sustainable Health Entreprises), RWAMREC, KASHA, VSO, DHP, SFH, DHI ndetse n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga nka UNFPA, WHO.
Ibikorwa by'uyu munsi byatangiye hatahwa icyumba cy'umukobwa cyubatswe na SHE ku ishuri rya KIGARAMA. Muri rusange icyumba cy'umukobwa ni gahunda iriho yo gufasha umwana w'umukobwa mu kugira isuku mu bihe by'imihango, kumwitaho ko guhabwa inama z'uko umwangavu yitwara dore ko hari abajya mu mihango batabizi, bikaba byatuma bagira ibibazo by'ubuzima binyuranye bitewe no kudasobanukirwa.
Mu gususurutsa ibirori by'uyu munsi, Urunana rwakinnye imikino igaragaza uko imihango y'umwana w'umukobwa ifatwa mu muryango nyarwanda n'uko imyumvire mibi, irimo za kirazira no guha umwana akato, igomba guhinduka.
Miss Rwanda, NIMWIZA Meghan, wari muri uyu munsi, yavuze ko kujya mu mihango atari ikibazo, ko bigomba gufatwa nk'ibisanzwe. Yashimye gahunda y'icyumba cy'umukobwa ndetse na SHE, yubatse icyumba cyatashwe. Yasabye abana b'abakobwa kugira isuku mu bihe by'imihango. Asaba abantu bose kumva ko imihango ari ibisanzwe.
Ushinzwe SHE yashimye gahunda y'icyumba cy'umukobwa, ariko asaba ko icyumba cyamanuka kikajya no ku bigo by'amashuri abanza, kuko naho hari abajya mu mihango. Yijeje ubufatanye bwose bushoboka.
Naho Dr.NAMANYA William watanze ubutumwa bwa Minisiteri y'Ubuzima. Yavuze ko imihango yakomeje kutavugwaho mu muryango nyarwanda, bityo bikagora ku kwita ku bayirimo. Yakomeje avuga ko kuri uyu muni abantu kugira ngo habe ubukangurambaga, za kirazira zirebana n'imihango, zicibwe. Bityo habeho kwita ku isuku, kugira ngo ibi bihe by’imihango bitabuza abana kujya ishuri. Yavuze ko isuku ituma umuntu akomeza imirimo ye ndetse akirinda n'indwara zaturuka ku mwanda zigafata imyanya myibarukiro. Yasabye urbyiruko rwinshi cyane rwari rwitabiriye uyu munsi,baba abana b'abakobwa ndetse n'ab’abahungu, gukura bazi ko igihe kizagera bagakura, bakabona ibimenyetso by'uko bakuze. Yashoje ashimira abaje muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku kwita ku isuku mu bihe by’imihango, abasaba guca ukubiri na kirazira.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Umuyobozi w'Akarere ka Bwana NAMBAJE Aphrodise, yashimangiye ibyari byagarutsweho cyane, haba mu magambo no mu makinamico y'Urunana aho bigaragara ko ibihe by'imihango biviramo abana b'abakobwa gusiba ishuri.
Yavuze ko, mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa bari mu mihango, Akarere ka Ngoma kagenda kubaka ibyumba by'abakobwa aho babonera ubufasha bukenewe bakita ku isuku n'ubizima muri rusange. Kuri ubu Akarere ka Ngoma kamaze kubaka ibyumba by’abakobwa 72 kuri 89, ariko gahunda yo kubyubaka kuri buri kigo cy’amashuri ikaba ikomeje. Meya yashimiye Minisiteri y'Ubuzima n'abafatanyabikorwa bose muri gahunda zo kwita ku mwana w'umukobwa harimo SHE(Sustainable Health Enterprises) bubatse icyumba cy'umukobwa ku ishuri KIGARAMA cyatashywe none.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma