Umunsi w’umuganura abaturage basabwe gukora cyane bagamije kongera umusaruro

 

Ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura taliki ya 1 Kanama 2025, wari umunsi mwiza wo gusangira umusaruro hagati y’abayobozi n’abaturage bishimira ibyagezweho binyuze mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Umuganura w’uyu mwaka wa 2025 ufite insanganyamatsiko igira igi: ‘’Umuganura, isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’’, ku rwego rw’Akarere ka Ngoma wizihirijwe mu Murenge wa Kazo witabirwa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence RUNGISA ari kumwe n’abagize inzego z’umutekanoku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie arikumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Ngoma.

Mu butumwa yagarutseho ku musi w’Umuganura, Umuyobozi w’Akarere madamu NIYONAGIRA Nathalie yavuze ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kwishimira umusaruro twabonye no gufata ingamba zo gukomeza kwiteza imbere, yashimiye abaturage uruhare bagira mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange abasaba kurushaho gukora cyane.

Naho Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Pudence RUBINGISA  yavuze ko umuganuro ari umuco dukesha abakurambere bacu kdi umuganura wahozeho akaba ari mpamvu Leta izakomeza gushyigikira Umuganura kuko bituma abaturage bongera gutekerza uburyo bwo kongera umusaruro yagize ati: “Kwizihiza Umuganura ni umwanya wo kwishimira ibyo twagezeho, gufata ingamba zo kurushaho gukora cyane hagamijwe kongera umusaruro, kongera kwiyemeza gusigasira umuco wacu no kubaka ubumwe buhamye hagati yacu nk'Abanyarwanda."

Ibirori by'umunsi w'Umuganura2025, byaranzwe n'imihango inyuranye yakoreshwaga hambere irimo gutanga imbuto, kugabira imiryango inka no kuganuza abana amata.

 

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence RUBINGISA yeretse abaturage uko gusekura byakorwaga hambere

Mu muganura 2025 hagaragajwe imwe mu mikino yo hambere harimo no kubuguza 

Abayobozi batandukanye bamurikiwe umusaruro wabonetse mu mwaka 2024/2025

Mu kwizihiza Umuganura,Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yerekanye uko gusya byakorwaga hambere.

Back