Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mushya BWANA INGABIRE Benoit yatangiye inshingano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere mushya INGABIRE Benoit (iburyo).

Kuri uyu wa Gatanu taliki 07.03.2025 Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo TUMWINE Innocent usanzwe afite inshingano z'umuyobozi w'imirimo rusange n'Umunyabanga Nshingwabikorwa mushya INGABIRE Benoit.

Tariki 28 Gashyantare 2025, nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeje uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mushya.

Akarere ka Ngoma kari kamaze imyaka hafi ibiri gafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere w’agateganyo,Tumwine Innocent usanzwe afite inshingano z’Umuyobozi w’imirimo rusange w’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie yashimiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa ucyuye igihe ubwitange yagaragaje muri izo nshingano.

Meya Niyonagira yasabye abakozi bose gukorera hamwe bagafasha Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya kuzuza inshingano kugira ngo bakomeze guha abaturage serivisi nziza.

Back