Umuryango witwa AKOWS watangije gahunda yo gufasha abagore binyuze mu mikino n'ubugeni.
Umuryango AKWOS wagaragarije ubuyobozi bw’Akarere umushinga wayo ujyanye no gufasha abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa kongera kwigaruria icyizere no kwiteza imbere binyuza mu mikino n’ubugeni
Umuryango Association of Kigali Women in Sports (AKWOS) ni umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere abagore n’abakobwa binyuze mu mikino.
Umuryango AKWOS ikoresha imikino n’ubugeni nk’uburyo bugamije kongerera abagore ubushobozi bwo kwigirira icyizere no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho yabo. Ibi bikorwa byibanda ku bagore n’abakobwa bo mu byaro, cyane cyane abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababyeyi b’abangavu, n’abandi bafite ubumuga butandukanye.
Umuryango AKWOS itegura amarushanwa y’imikino cyane cyane umupira w’amaguru aho abagore n’abakobwa barimo ababyariye iwabo, abafite ubumuga bigishwa umupira n'ubugeni nyuma bagakina amarushanwa bigatuma barushaho kwigirira icyizere no kunoza imibanire n'abandi.
Umuryango AKWOS ni urugero rwiza rw’uko imikino n’ubugeni bishobora gukoreshwa nk’ibikoresho by’iterambere ry’abagore n’abakobwa mu Rwanda. Binabafasha mu kwigirira icyizere, kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n'igihugu muri rusange.
Ku ikubitiro Umuryango AKWOS uzakorera mu mirenge ya Karembo, Gashanda, Zaza na Mugesera.


