Umusaruro ukomoka ku burobyi
None kuwa 02/06/2020 mu kiyaga cya Mugesera ho mu murenge wa Mugesera umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MAPAMBANO N.Cyriaque ari kumwe n'inzego z'umutekano yakomoreye imirimo y'uburobyi yari imaze igihe cy'amezi 2 ikomye mu rwego rwo kugirango umusaruro w'amafi wiyongere. Akaba yasabye abarobyi kutararikira amafaranga cyane ahubwo bakibuka kugaburira imiryango yabo amafi mu rwego rwo kurwanya igwingira ndetse n'imirire mibi mu bana bato. Yasabye aba barobyi gukomeza gukorera hamwe bagatanga amakuru ku muntu wese washaka kubinjiramo batazi aho aturutse mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Ikiyaga cya Mugesera cyafunzwe mu kwezi kwa Werurwe hasarurwa ibiro 338Kg ku munsi nyuma y'amezi 2 kimaze gifunze uyu munsi hasaruwe 1008Kg. Ikiyaga cya Mugesera gikorerwamo na Koperative yitwa KOPEMU ifite abanyamuryango bagera ku 105.