MU GIHEMBWE GISHIZE UMUSARURO WA KAWA MU KARERE KA NGOMA WARIYONGEREYE

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwa kawa n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma, umusaruro wa kawa wagaragaje izamuka mu isarura ry’igihembwe gishize. Ibi byanajyanye n’itangizwa ry’uruganda rushya rutunganya kawa, 1000Hills Products Ltd, rwubatse mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Mugesera.

Uru ruganda rushya ruzafasha mu kongerera agaciro kawa yera mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ngoma, bikazatuma abahinzi babona isoko ryihuse n’inyungu zigaragara. Ruzakora akazi ko kwakira, gutunganya no gupfunyika kawa mu buryo bugezweho kandi bwita kubungabunga ikirere no kurengera ibidukikije.

Mu butumwa bwe, MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma, yashimye cyane abashoramari bari gushyira imari yabo mu Ngoma, by’umwihariko mu buhinzi n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi. Yagize ati: “Turashimira abashoramari badahwema kwerekana ubushake bwo gukorana n’Akarere ka Ngoma. Uru ruganda rwa 1000Hills Products Ltd ni igihamya cy’uko ubufatanye hagati y’abikorera, abahinzi na Leta bushobora gutuma tugera ku iterambere rirambye. Turashimira kandi abahinzi ba kawa bagize uruhare rukomeye mu kongera umusaruro.”

Uyu musaruro wiyongereye wavuye mu bufatanye hagati y’abahinzi n’inzego zitandukanye. Akarere ka Ngoma karateganya gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere igihingwa cya kawa, harimo kongera ubuso gihingwaho, amahugurwa y’abahinzi, ndetse no guteza imbere ihuriro ryabo.

Uru ruganda rushya ruzafasha mu gufungura amarembo ku isoko ryo hanze y’u Rwanda, bityo kawa y’Akarere ka Ngoma ikazamenyekana ku rwego mpuzamahanga, bitanga iterambere ku bahinzi n’abaturage muri rusange.

Umusaruro wa Kawa ubanza kwanikwa ku bitanda mu rwego rwo kuwumisha mbere yo kujya mu mashini ziwutunganya.

Abayobozi basuye uruganda 100Hills Products rutunganya ibikomoka ku buhinzi.

 

Back