Umusaruro w’inanasi wajyaga wangirika kubera ubwinshi ugiye kubonerwa igisubizo

Inanasi ni igihingwa ndanga Karere ka Ngoma
Inanasi ni igihingwa ndanga Karere ka Ngoma

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma baravuga ko bishimiye uruganda rurimo kubakwa mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera ruzajya rutunganya igihingwa cy’inanasi rukazongerera agaciro. Ibi babitangarije umunyamakuru wa Agacirokacu mu gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma kigamije gusura no kumenya ibyanya bbereye ubukerarugendo ndetse n’ibikorwa by’iterambere birimo kubakwa hirya no hino mu karere ka Ngoma.

Abaturage twaganiriye bahamya ko uru ruganda rujye ari igisubizo ku musaruro wabo bakaba bagiye kurushaho gukora ubuhinzi bw’inanasi kuko bizeye isoko. NTUYENABO Augustin ni umuhinzi w’inanasi atuye mu murenge wa Mugesera, Akagali ka Ntaga yagize ati: Mu byukuri dusanzwe tugira umusaruro mwinshi w’inanasi kuburyo nkanjye nshobora gusarura toni 1 ariko ikibazo tugira ni amasoko bigatuma hari izishobora no kwangirikira mu murima cyangwa abantu bakaza kuzigura hano ariko bakatwunamaho bakaduha amafaranga make cyane ubu rero ubwo tubonye uru ruganda murumvako abaturage ba hano tugiye kwiteza imbere kuko ntagihombo tuzongera guhura nacyo uruganda ruzajya rutugurira umusaruro utarangirika”

Mugenzi we NIYONSHUTI Jean Bosco we duhuye amaze gusarura inanasi azipakiye ku igare yerekeje ku isoko ati: “Murabona ko dufite umusaruro mwiza ariko ubu ikibazo nawe wakwibaza uko biri bugende nintabona abaguzi ngo izo najyanye zose bazigure biratuma nzitanga ku giciro gito kugirango zimveho kuko ntabwo nazigarukana mu rugo gusa turishimye kuko twegerejwe uruganda ruzajya rutugirira umusaruro bitadusabye kwirirwa tuzijayan ku isoko bidusabye gukora urugendo rurerure kandi iryo soko naryo ntabwo tugenda turyizeye bityo rero uru ruganda ni igisubizo ku bahinzi b’inanasi”

NTUYENABO Augustin ni umuhinzi w’inanasi atuye mu murenge wa Mugesera

NIYONSHUTI Jean Bosco na SERUGENDO Jean Pierre bajyanye umusaruro w’inanasi ku isoko bifashishije amagare.

Akarere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14 ariko ubuhinzi bw’inanasi bukorerwa cyane mu mirenge ya Mugesera, Sake na Zaza aho byemezwa ko ubuso buhinzweho inanasi busaga hegitari 6500 ariko bakemeza ko ubu buso bugiye kongerwa dore ko babonye uruganda ruzajya ruzitunganya.

Uretse uru ruganda ruzajya rutunganya inanasi rurimo kubakwa mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera cyasuwe hari n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo uruganda ruzaba igicumbi cy’ubushakashatsi no gutubura imbuto zo gutera ziri ku rwego mpuzamahanga hamwe n’Amahoteli ari kubakwa mu nkengero z’ibiyaga bya Mugesera na Sake arimo: Mountain Ledge, Sake Beach.

Bwana SHEMA MATESO Ivan ahagarariye uruganda Izuba Tourism ati: Tumaze kubona ko mu karere ka Ngoma haboneka umusaruro uhagije w’igihingwa cy’inanasi byatumye tuzana uruganda hano ngo tujye tuwongerera agaciro ubone koherezwa ku masoko mpuzamahanga ndetse hirya no hino ku masoko y’imbere mugihigu yagize ati: “Turifuza ko ibikorwa byose byo gutunganya ibikenewe imbere mu  ruganda byaba byarangiye mu kwezi kwa Gashyantare bityo muri Werurwe tugatangira ubwo ndavuga gushyira imashini imbere mu ruganda kuko twarazitumije kandi dufite icyizere ko ziratugeraho mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mutarama 2023 kuko murabibona ko inyubako yo gukoreramo yo yararangiye, icyo dusaba abahinzi ni ukungera umusaruro”

Mu karere ka Ngoma usanga umusaruro ukomoka ku nanasi ukunda kwangirika cyangwa ugapfa ubusa bitewe n’inzira ndende abahinzi bakora bawujyana ku masoko atandukanye yaba mu mujyi wa Kigali, Rwamagana ndetse no mu yandi arema mu minsi itandukanye hirya no hino mu karere ka Ngoma

Bwana BANAMWANA Bernarad akavuga ko ubu noneho abahinzi bagomba kugira akanyamuneza bityo bikabatera imbaraga zo guhinga iki gihingwa yaba mu bwinshi no bwiza yagize ati: “Ubu neho murabona ko ibikorwa by’iterambere birimo kuza bibasanga hano iwanyu icyiza gihari ni uko inanasi muzajya meza zijya ku ruganda, izindi zisigaye muzohereze ku isoko kuburyo ubu noneho nta mpungenge zo kwangirika ku musaruro w’inaansi”.

Biteganyijwe ko uruganda rw’inanasi rurimo kubakwa mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera “Izuba Agro-tourism” ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 100 ku munsi.

Back