Umushinga APESA ugiye gukorera mu Karere ka Ngoma witezweho gufasha abaturage bahuraga n’ingaruka z'ikorwa ry'imishinga ya Laeta.

Uyu munsi kuwa 9 Nzeli 2025, Umuyobozi w'Akarere wungirije MUKAYIRANGA Marie Gloriose yakiriye itsinda rivuye muri Transparency International Rwanda riyobowe na Dr Abias Maniragaba, Project Coodinator bamusobanurira umushinga Alliances and Partnership for Evidence-led Enironmental and Social Safeguarding Accountability (APESA) wa Transparency International Rwanda ugiye gukorerwa muri Ngoma.

“APESA” ni umushinga ugamije gushyiraho ubufatanye n’imikoranire byateguwe neza kandi biyobowe mu buryo bw’inararibonye, hagamijwe gukemura imizi y’ibibazo bijyanye no kubazwa inshingano no kutubahiriza amabwiriza ahari ajyanye n’ibidukikije n’imibereho myiza y'abaturage, mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwaremezo bya Leta mu Rwanda.

Ni umushinga uterwa inkunga na European union (EU), ufite igihe cy'imyaka itatu (2025- 2028) ukazakorera mu turere 13 two mu Rwanda.

Back