Umushinga Gera ku Ntego washyikirije amagare urubyiruko, ubuyobozi busaba kwitinyuka no gukora cyane.

Kuri uyu wa Gatatu, Umushinga Gera ku Ntego ufasha urubyiruko gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, uterwa inkunga na Caritas Rwanda, washyikirije amagare abahuza b’urubyiruko mu mirenge yo mu Karere ka Ngoma, Rwamagana na Kayonza mu rwego rwo kubafasha kunoza imikoranire no kugera ku rubyiruko benshi mu buryo buboroheye.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Ngoma cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, hamwe n’abahagarariye umushinga, urubyiruko n’abakozi b’inzego z’ibanze.

Mu ijambo rye, Bwana Mapambano yashimye uruhare rw’umushinga Gera ku Ntego mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere, ashimangira ko amagare bahawe ari igikoresho gifite akamaro gakomeye mu kunoza inshingano zabo no kugera ku rubyiruko rutandukanye, haba mu bice by’icyaro cyangwa mu midugudu ya kure.

Yagize ati: “Aya magare muhawe azabafasha kugera kuri bagenzi banyu no gukomeza kubakangurira kwizagamira mu matsinda yanyu no gukora cyane mu gamije kugera ku ntego yo kwiteza imbere”.

Yameje asaba abashyikirijwe amagare kuyafata neza no kuyakoresha ku ntego zateganyijwe, bityo bitange umusaruro wifuzwa.

Umuyobozi w’umushinga Gera ku Ntego Wilson TURINUMUGISHA yatangaje ko igikorwa cyo gutanga amagare kigamije korohereza urubyiruko rufite inshingano zo gutanga ubujyanama no gutanga ubutumwa bw’iterambere ku rundi rubyiruko, binyuze mu gukoresha uburyo bwihuse bwo kugera aho ruri.

Uyu mushinga ukorera mu turere Ngoma, Rwamagana na Kayonza, aho wibanda ku gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwihangira imirimo, kwizigamira no kugurizanya binyuze mu matsinda.

Umwe mu rubyiruko rwashyikirijwe amagare UWAMARIYA Chantal wo mu Murenge wa Zaza yagize ati: uyu mushinga Gera ku ntego watumye menya neza kwizigama, kwibumbira mu itsinda na bagenzi banjye no gukoresha amafaranga mu buryo bufite intego bityo akagira ikintu amfasha kunguka aho kuyasesagura mu bintu bitagira umumaro”

Naho mugenzi wo mu Murenge wa Mugesera UWINEZA Esperance yagize ati: “Uko nabonye uyu mushinga watumye menya uko wakwikura mu bukene ukoresheje bike ufite twakoze itsinda nk’urubyiruko turizigama tukagurizanya kdi bimaze kuduteza imbere”.

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe bafite bakiteza imbere.

Urubyiruko rukorana n'umushinga Gera ku Ntego rubyiruko rwitabiriye ibiganiro byo gusuzuma aho umushinga ugeze uteza imbere urubyiruko.

Back