Umushinga Isoko y’Ubuzima wahuguye abagize urugaga rw’Akarere rushinzwe amazi, isuku n’isukura.

Ku matariki ya 10-11 Nzeri 2025, Umushinga Isoko y’Ubuzima watangiye amahugurwa y’iminsi ibiri agamije gusuzuma ibikorwa umaze kugeraho, no kurebera hamwe uburyo byafasha kunoza serivisi zijyanye n’amazi, isuku n’isukura mu Karere ka Ngoma. Amahugurwa yabereye kuri Eastgate Hotel yahuje abagize urugaga rw’Akarere rushinzwe amazi, isuku n’isukura.

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Ngoma, Bwana Tumwine Innocent, washimye ubufatanye bw’umushinga Isoko y’Ubuzima mu guteza imbere gahunda z’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Akarere ka Ngoma gashimira cyane umushinga Isoko y’Ubuzima ku ruhare ukomeje kugira mu guharanira ko buri muturage agira amazi meza, isuku n’isukura. Ibi biganiro bizadufasha gusangira ubunararibonye, gusuzuma aho tugeze, no gufata ingamba nshya zigamije kongerera abaturage bacu amahirwe yo kugira ubuzima buzira umuze bakorseaha amazi meza.”

Abitabiriye amahugurwa bagarutse ku bikorwa byamaze kugerwaho n’Umushinga Isoko y’Ubuzima, birimo kongera uburyo abaturage babona amazi meza, guteza imbere imisarani igezweho mu ngo no mu bigo by’amashuri, ndetse no gukangurira abaturage kugira isuku n’isukura mu buzima bwa buri munsi.

Abagize urugaga rushinzwe amazi isuku n’iskura biyemeje gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera imbaraga gahunda z’Akarere ka Ngoma zifitanye isano n’isuku n’isukura, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Back