Umushinga PCCR ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere watangije iyubakwa ry’ingo mbonezamikurire 2 z’icyitegererezo
Mu rwego rwo guteza imbere uburere bw’abana bato no guteza imbere imikurire myiza y’abana, umushinga Prennting Child Care Rwanda (PCCR) ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, watangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ingo mbonezamikurire z’icyitegererezo ebyiri mu mirenge ya Rukira na Rurenge.
Izi ngo zitezweho gufasha abana bari munsi y’imyaka itandatu kubona uburere no kwitabwaho buboneye, harimo indyo yuzuye, uburere bujyanye imbonezamikurire n’imibanire n’abandi.
Iki gikorwa cyakiranywe ubwuzu n’abaturage bo muri iyi mirenge, by’umwihariko ababyeyi bafite abana bato, bavuga ko kizagabanya kubura aho abana bajya kwiga bakiri bato, igwingira no kuzamura imikurire myiza y’abana.
Nyirangaruye Thérèse, umubyeyi wo mu Murenge wa Rukira, yagize ati:
"Nari nsigaye mbura aho gusiga umwana igihe ngiye ku isoko. Ariko ubu ndabona umwana azajya abona uburere n’indyo nziza kandi nanjye mbone uko nkora imirimo yanjye. Turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho bukazana iri shuri ry’abana hafi yacu."
Nizeyimana Claude, we atuye mu Murenge wa Rurenge, yagize ati:
"Iyo urebye abana bacu bakuze batabona indyo iboneye n’uburere bukwiye, usanga benshi bagira ibibazo mu mikurire. Izi ngo mbonezamikurire ni nk’urubuto rw’ejo hazaza, turifuza ko zizaba isoko y’impinduka mu buzima bw’abana bacu."
Ubuyobozi bw’Akarere bushima ubufatanye bw’umushinga PCCR, buhamya kuko uyu mushinga ufasha mu guteza imbere uburere n’uburezi bw’aban bato bityo izi ngo mbonezamikurire zatangiye kubakwa ni igikorwa kizagira ingaruka nziza ku muryango nyarwanda.
Mu karere ka Ngoma habarurwa ingo mbonezamikurire z’icyitegererezo 8 hakiyongeraho 2 zatangiye kubakwa na PCCR zitezweho gukomeza kuzamura imitangire ya serivisi y’imbonezamikurire y’abana bato. Intego ni ukugira urugo mbonezamikurire rw’icyitegererezo 1 nibura muri buri murenge.


