Umuturage wo mu murenge wa Mutenderi yashyikirijwe inzu ashimira abaturage uruhare bagize mu kumwubakira.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 19.07.2022 Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashyikirije inzu umuturage utishoboye witwa MUKAYOBOKA Marie Chantal wo mu murenge wa Mutenderi, Akagali ka Mutenderi mu mudugudu w’Akabonde aho yatujwe avuye mu murenge wa Remera yari amaze igihe kitari gito acumbikiwe n’umuturage mugenzi we nyuma yo gutandukana n’umugabo bari barashakanye ubuzima bugatangira kumugora.
MUKAYOBOKA Marie Chantal mu byishimo byinshi nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu yatangaje ko we nabana be babiri anezerewe kuko yongeye kugira aho atuye hitwa mu rugo iwe bwite Ati: “Ubu njye n’urubyaro rwanjye turanezerewe cyane kuburyo utabyumva najejejwe nukuntu aba bavandimwe duturanye bagize uruhare runini harimo no kwigomwa kugirango batange umganda wo kunyubakira iyi nzu ndishimye cyane kdi nzi neza ko mfite abaturanyi beza kuko bamfashije batanzi ubu rero nanjye ngiye gushyiraho uruhare rwanjye nkore cyane kugirango mbone ibyo gutunga abana banjye dore ko ubusanzwe nagorwaga no kubona aho gucumbika ndeste n’ibyo kudutunga”
Inzu Mukayoboka Marie Chantal yatujwemo yayubakiwe n'abaturage bo mu murenge wa Mutenderi
Bamwe mu baturage bakiriye uyu muturanyi wabo bavuze ko gufashanya ari umuco mwiza ukwiye kuranga umuntu wese ufite ubumuntu dore kobamusezeranyije kuzakorera hamwe akumva ko ageze mu muryango mwiza aho azishimira gutura.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye abaturage uburyo bari bajye kwakira mugenzi wabo abasaba gukomeza gufata neza uwo muturanyi wabo no kumufasha gukorera hamwe mu bimina no mu isibo kugirango nawe akomeze kwitabira gahunda za Leta ndetse no gukorera hamwe n’abandi mu matsinda kuko bizamufashe kwiteza imbere m mibereho y’umuryango we.