Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yashimye uruhare rwa DASSO mu kubungabunga umutekano.
Muri iki gitondo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madame NIYONAGIRA Nathalie, ari kumwe n’inzego z’umutekano yagiranye inama n’abakozi b’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (DASSO). Iyo nama yabereye ku cyicaro cy’Akarere, igamije kunoza imikorere no gushimangira ubufatanye mu kurinda umutekano n’ituze rusange.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimye uruhare rukomeye rwa DASSO mu gukumira ibyaha no gukorana n’izindi nzego mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibintu byabo yagize ati: “Turabashimira uruhare rwanyu rugaragara mu kubungabunga umutekano. Dukomeze gufatanya, dushyira imbere inyungu z’abaturage, duharanira gutanga serivisi inoze kandi zishingiye ku ndangagaciro z’imiyoborere myiza.”
Yakomeje asaba aba bakozi kurangwa n’ikinyabupfura, gukorera mu mucyo no kugira ubunyangamugayo mu kazi kabo ka buri munsi, cyane cyane ko bakora hafi y’abaturage kandi bagira uruhare mu isura y’imiyoborere ku rwego rw’ibanze.
Abagize inzego z’umutekano bari bitabiriye iyi nama basabye DASSO gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibibazo aho gutegereza ko bibaho, cyane cyane binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no gukorana bya hafi n’abaturage.
Iyi nama ni imwe mu zisanzwe zihuza ubuyobozi bw’Akarere n’abakozi b’urwego rwa DASSO hagamijwe kongera kwibukiranya inshingano zabo no kuzinoza mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza no guharanira ko buri muturage abaho atuje kandi atekanye.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yasabye abakozi ba DASSO kugira indangagaciro y'ubunyangamugayo.

Umuyobozi wa Bde 401 Col.Pascal MUNYANKINDI nawe yatanze ubutumwa busaba aba DASSO gutanga makuru vuba y'ikintu cyose cyahungabanya umutekano w'abaturage n'ibyabo.

Abakozi ba DASSO bitabiriye inama bashimye ubutumwa bahawe n'abayobozi batandukanye.

