Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yashyikirije inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu gukomeza guharanira iterambere rirambye ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, yashyikirije inka Mutambarungu Alphonsine, ubarizwa mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma.
Iyi nka yatanzwe n’abakozi b’Akarere ka Ngoma nk’inkunga yatekerejwe mu rwego rwo kuzirikana no kwibuka bagenzi babo bahoze ari abakozi b’amakomini yahujwe akaba Akarere ka Ngoma bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse inka, Alphonsine yahawe n’imiti yo kuyivura ndetse n’ubufasha bwo kubaka ikiraro kizayifasha kuba mu buzima bwiza.
Alphonsine yashimiye cyane abakozi b’Akarere ku gikorwa cyuje ubumuntu n’impuhwe, avuga ko iyi nka ari intangiriro y’ubuzima bushya bwo kwiyubaka no kugera ku mibereho myiza.
“Inka ni ubuzima. Ni isoko y’amata, ifumbire, n’icyizere cy’ejo hazaza. Ndashimira Akarere n’abakozi bako ku mutima mwiza bazawuhorane bagabire n’abandi.”
Madamu Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda ibinyujije mu nzego z’ibanze izakomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside, cyane cyane abatishoboye, hagamijwe kubafasha kwiyubaka no kwigira.
“Iki ni igikorwa gikubiyemo ubutumwa bw’ubwiyunge n’iterambere. Kwibuka ni n’umwanya wo gukora ibikorwa bifatika bifasha abarokotse gukomeza kubaho mu cyubahiro no kwiteza imbere.”
Iki gikorwa kije mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.