Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yasuye abikorera bitabiriye imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira, yasuye abikorera 14 baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma bitabiriye Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba (Expo) rikomeje kubera mu Karere ka Rwamagana kuva ku wa 18 Kanama 2025.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yashimye umuhate n’ubwitange bw’aba bikorera, anabasaba gukomeza guharanira ubuziranenge kugira ngo bagire amasoko arambye.
Yagize ati: “Turashimira abikorera bacu kuba bitabiriye iri murikagurisha rikomeye. Ibi bigaragaza ko mu Karere kacu dufite abikorera bafite ubushake bwo guhatana ku isoko ryagutse. Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi mu rwego rwo kubafasha guteza imbere ibikorwa byanyu, kuko abikorera ari moteri y’iterambere ry’igihugu.”
Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba rihuza abikorera, amashyirahamwe n’amakoperative mu rwego rwo gusangira ubunararibonye, kwigiranaho no guteza imbere ubukungu bushingiye ku murimo n’udushya.
Mu byo aba bikorera berekanye harimo ibihangano by’ubukorikori, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’iby’ubudozi.
Imurikagurisha ryateguwe n’Intara y’Iburasirazuba riri kubera mu Karere ka Rwamagana ryatangiye kuwa 18 Kamena 2025 rikazasozwa ku wa 9 Nzeri 2025.