Umuyobozi w’Akarere yagiranye inama n’abaturage bo mu Murenge wa Sake, abasaba kwirinda amakimbirane no gushyira hamwe mu kwiteza imbere
Mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma NIYONAGIRA Nathalie yagiranye inama n’abaturage bo mu Murenge wa Sake, inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo MUKAYIRANGA Marie Gloriose, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, na MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyiriaque, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hamwe n’inzego z’umutekano.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYIGANIRA Nathalie yashimangiye ko ubuyobozi buri hafi y’abaturage kandi bwiteguye kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira iterambere ryabo. Yabasabye gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa, gukorera hamwe no kubungabunga ibyo bagezeho.
Yagize ati: "Turabasaba gushyira hamwe, gukunda umurimo no kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’andi yose ashobora kubangamira iterambere. Umutekano ni inkingi ya mbere y’amajyambere, kandi ntushoboka mu gihe hari kutumvikana n’amacakubiri mu baturage."
Yibukije ko amakimbirane akunze gukomoka ku kutumvikana mu miryango, isaranganya ry’umutungo n’andi makimbirane ashingiye ku mitungo cyane cyane abaturage bagira ibibabo bishingiye ku mbibi z’ubutaka, abasaba kuyakumira hakiri kare binyuze mu biganiro, gusaba ubufasha mu nzego z’ibanze no kubaha amategeko.
Ku ruhande rw’abaturage, bashimiye ubuyobozi ku bwo kubegera no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bibabangamiye bishimira ko ubuyobozi bwabagaragarije ingamba zihari mu gukomeza guteza imbere abaturage b’Umurenge wa Sake.



