Umuyobozi w’Akarere yakiriye indahiro z’Abahesha b’Inkiko, abasaba gutanga serivisi inoze

 

Umuyobozi w’Akarere yakiriye indahiro z’Abahesha b’Inkiko, abasaba gutanga serivisi inoze

Kuri uyu wa Kane taliki 24.07.2025 Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie, abiherewe ububasha na Minisitiri w’ubutaber yakiriye indahiro z’abahesha y’inkiko batari ab’umwuga na ba Noteri bagiye gutangira gutangira iinshingano zabo.

Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere yavuze ko aba bahesha b’inkiko bahabwa icyizere cyo gufasha gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, bityo abasaba kugira imyitwarire iboneye, gukurikiza amategeko, kurangwa n’ubunyamwuga no kugira umutimanama mu kazi. 

Yagize ati: “Serivisi mutanga igomba kuba ishingiye ku mategeko, ikaba inoze kandi inogeye umuturage nk’ubuyobozi tuzakomeza gukurikirana imikorere yanyu kugira ngo inshingano mutangiye zigerweho neza twese dufatanye guteza imbere umuturage dushinzwe, ubutabera bugere kuri buri muntu wese mu buryo bunoze kandi bwizewe”.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga akenshi ni abayobozi b’inzego z’ibanze (nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge cyangwa utugari) n’abandi bantu bafite ububasha bahawe n’amategeko bashobora kwemererwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inkiko ku rwego rw’ifasi bahagarariye.

Abarahiriye umurimo w'abahesha b'inkiko biyemeje gutanga serivisi inoze.

Back