UMWIHARIKO W'IKIYAGA CYA SAKE URIMO GUKURURA ABASHORAMARI MU BUHINZI N'AMAHOTELI

Ikiyaga cya Sake ni hamwe mu hantu nyaburanga washora imari yawe mu Karere ka Ngoma, iyo uhageze uba witegeye ibice bitandukanye by’imirengre ya Jarama na sake, ahantu wicara ukumva amahumbezi y’iki kiraga ndetse ukanabona ibyiza nyaburanga birimo inyoni ziiba ziguruka mu nkengero z’igishanga cy’Akagera.

 

Iki kiyaga gikora ku Mirenge ya Sake, Rukumberi na Jarama kuri ubu hari abantu bahafite ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi ndetse n’ibikorwa by’amahoteli aho Mountain Ledge Resort iri hafi kuzura iyi hoteli ikazaba ari imwe mu mahoteli y’inyenyeri eshanu mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bamwe mu baturage baturanye n’iki kiyaga bemeza ko ari ahantu nyaburanga hashobora kureshya bamukerarugendo bagasura ibikorwa bihari ndetse bagasiga n’amafaranga bityo abaturiye iki kiyaga ndetse n’abahafite ibikorwa bakiteza imbere.

Mu karere ka Ngoma hari umwihariko wo kugira ibiyaga birimo Sake, Megesera ndetse na Bilira, ahandi ushobora gusanga ibikorwa byaresha abakerarugendo ni umusozi wa Gituku uriho amabuye meza cyane iyo uri kuri uyu musozi uba witegeye ikiyaga cya Nasho ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere bujyanye n’urutoki uyu ukba umwihariko w’Umurenge wa Rukira.

Ikiyaga cya Sake gifite ubwiza buberanye no kuhubaka amahoteli no kuhakorera ubukerarugendo

Back