Urubyiruko 24 rwo mu Karere ka Ngoma rwahawe ibikoresho by'ubuhinzi n’ubworozi bizabafasha kongera umusaruro.

Urubyiruko rwishimiye ko rwahawe ibikoresho by'ubuhinzi bizabafasha kunoza ibyo bakora.

Mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko no kurufasha kwihangira imirimo ibasha kwinjiza amafaranga, urubyiruko 24 rwo mu Karere ka Ngoma rukora ubuhinzi n’ubworozi rwahawe ibikoresho birimo imashini zuhira, ibyuma bitera umuti, ibicuba bitwara amata, ibikoresho byifashishwa gutera intanga mu rwego rwo kunoza imikorere yabo no kuzamura umusaruro.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 29-04-2025 cyateguwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma.

Bamwe mu rubyiruko bahawe ibi bikoresho bavuze ko bashimira Leta iba yabatekerejeho ikabagenera ibi bikoresho mu rwego kubafasha kwiteza imbere.

Mukamana Alice, umwe mu bahawe ibikoresho, yavuze ko aya mahirwe aje gukemura ikibazo cy’amazi cyabagoraga:

“Twakoreshaga indobo kuhira bigakorwa bigoranye. Izi mashini zuhira zigiye kudufasha kuhira ahantu hanini kandi mu gihe gito biduafshe gukomeza guhinga kinyamwuga. Turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho.”

Naho mugenzi we waturutse mu Murenge wa Karembo Uwimana Jean de Dieu, yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe: yagize ati: “Twari dufite ubushake n’icyerekezo ariko ibikoresho bikatubera inzitizi. Ubu tugiye kongera umusaruro, tunakoreshe ibikoresho bijyanye n’igihe. Turashimira ubuyobozi budahwema kudutera inkunga.”

Madamu Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yashimye uru rubyiruko rwagaragaje ubushake bwo kwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi, abasaba gukoresha neza ibikoresho bahawe. Yagize ati:

“Turashimira uru rubyiruko ku muhate n’ubwitange rugira. Ibi bikoresho ni igisubizo ku bibazo by’ubushobozi mwahuraga nabyo mu buhinzi n’ubworozi. Turabasaba gukora ubuhinzi bwanyu kinyamwuga kugirango n’abandi baturage bajye babigiraho no kubikoresha neza kugira ngo bibafashe mu guteza imbere imibereho yanyu.”

Iki gikorwa ni gahunda ya Leta gushyigikira no guteza imbere urubyiruko binyuze mu bikorwa bifatika cyane cyane abihangiye imirimo ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Back