Urugaga rw’Abagore rugiye gushishikariza abagize umuryango kwimakaza ibikorwa by’Isuku n’Isukura
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yahuye n’abagize Urugaga rw’Abagore bazafasha CNF mu gikorwa cyo gukangurira abagore bo mu mudugudu watoranyijwe kuzana impinduka mu bikorwa by’isuku n’isukura.
Iki gikorwa giteganyijwe gukorerwa mu Murenge wa Kazo, Akagali ka Karama, Umudugudu wa Kagusa, kikazaterwa inkunga na CARE International binyuze mu mushinga w’Isooko y’Ubuzima”.
Mu biganiro yagiranye nabo, Visi Meya MUKAYIRANGA Marie Gloriose yasabye abagore kwibona nk’intumwa z’impinduka mu miryango yabo n’aho batuye, ababwira ko kugira isuku ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye. Yagize ati: “Kwiomakaza isuku n’isukura mu miryango yacu ni ishingiro ry’ubuzima buzira umuze. Umugore niwe ugena byinshi mu mibereho y’urugo, niyo mpamvu dukeneye ko aba n’uwa mbere mu guhindura imyumvire y’umuryango ku bijyanye n’isuku no kwita ku buzima bw’abagize umuryango.”
Iki gikorwa cyitezweho kuzana impinduka mu mibereho myiza y’abaturage kuko kizafasha imiryango kumva ko isuku atari igikorwa cyo ku munsi umwe, ahubwo ari umusingi w’iterambere n’ubuzima buzira umuze.