Uruganda rutunganya amazi rurimo kubakwa ku kiyaga cya Mugesera mu gihe gito ruraba rutangiye gutanga amazi.
Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi mu karere ka Ngoma ruyakura mu kiyaga cya Mugesera,ugeze kuri 75% aho biteganyijwe ko amazi ruzatanga azakemura ikibazo cy'ibura ry'amazi mu Karere ka Ngoma ndetse rugasagurira ibice bimwe na bimwe byo mu Karere ka Kirehe.
Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC Prof. MUNYANEZA Omar basuye aho imirimo yo kubaka urwo ruganda igeze.
Aba bayobozi kandi banasuye ahari kubakwa ibigega bizakusanyirizwamo amazi azaturuka mu ruganda ruri kubakwa ku kiyaga cya Mugesera ndetse baganira uko imirimo yo kurwubaka yakwihutishwa kugira ngo rutangire gutanga amazi ku baturage.Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amzi igeze kuri 75%.
Umushinga wo gukwirakwiza amazi mu karere ka Ngoma uzakorwa mu byiciro bibiri, aho igice cya mbere amazi azahabwa imirenge 12 hatarimo Murama na Rukira. Gusa iyo mirenge nayo izayabona mu cyiciro cya kabiri ndetse hanabeho no gusagurira Akarere ka Kirehe. Uru ruganda biteganyijwe ko ruzatangira gutanga amazi muri Mutarama 2025.
Mu karere ka Ngoma abaturage bagerwaho n'amazi meza bangana na 84%, ni mu gihe abagera kuri 16 % basigaye byitezwe ko bazahabwa amazi akomotse kuri uru ruganda ruri kubakwa ruzajya rutunganya amazi angana na metero kibe ibihumbi 33 ku munsi.